NYAMAGABE- UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUGORE WIZIHIJWE ABATURAGE BASABWA GUCA UBUHARIKE N’UBUSHOREKE
Kuri uyu wa 15 Werurwe 2024, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Madame Clotilde UWAMAHORO ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana Thaddée HABIMANA bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Buruhukiro mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore ku rwego rw’Akarere wari ufite insanganyamatsiko igira iti:" Imyaka 30, Umugore mu Iterambere".
Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Nyamagabe akaba ari nawe wari Umushyitsi Mukuru muri ibi birori yavuze ko guteza imbere Umugore, ari uguteza imbere umuryango nyarwanda n’Igihugu muri rusange. By’umwihariko yasabye Abaturage b’Umurenge wa Buruhukiro guca umuco w'ubushoreke n'ubuharike kuko biri mu biteza ubukene n'amakimbirane mu miryango. Muri ibi birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore ku rwego rw'Akarere, bamwe mu batishoboye bo mu Murenge wa Buruhukiro bararemewe.
Hari aborojwe inka, abandi bahabwa ibiryamirwa. Abaremewe bashimiye Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Muri ibi birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, abana nabo bahawe amata.