Nyamagabe: Umuvunyi Mukuru yatangiye icyumweru cyo gukemura ibibazo by’abaturage

Ku wa 12/12/2022, Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye icyumweru cyo kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage bijyanye na ruswa n’akarengane.

Ni muri gahunda ngarukakwezi y’uru rwego aho abayobozi n’abakozi bafata icyumweru mu Karere bakajya kumva no gukemura ibibazo by’abaturage biba bitarakemuwe n’izindi nzego z’ubuyobozi.

Ubwo yatangizaga iki cyumweru mu Murenge wa Gasaka, Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine yibukije abaturage uburenganzira bwabo bwo guhabwa serivisi bakeneye kandi ntawe ubatse ikiguzi kuko serivisi zishyurwa zitangirwa ku rubuga Irembo kandi igiciro cyazo kikaba kizwi.

Yibukije abaturage ko atari byiza ko igihe bagize ikibazo birukankira mu nkiko ahubwo bakwiye kujya begera inzego z’ubuyobozi zibegereye zikabafasha mu buryo bw’ubuhuza ibibazo bigakemuka.

Ari hamwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand ndetse n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gasaka, Umuvunyi Mukuru yakiriye ibibazo by’abaturage maze bafatanya kubikemura, ibitarakemukiyeho byahawe umurongo n’igihe bigomba kuba byakemutse.