NYAMAGABE- UMUYOBOZI WA UNESCO YASHYIZE IKIMENYETSO KU RWIBUTSO RWA JENOSIDE RWA MURAMBI KIGARAGAZA KO RWINJIJWE MU MURAGE W’ISI

Kuri uyu wa 06 Mata 2024, ni bwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco, UNESCO ryashyikirije Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, ikimenyetso kirushyira bidasubirwaho mu Murage w’Isi.

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aha i Murambi harimo hubakwa Ishuri ry’Imyuga (Ecole Technique Officielle), ariko haza kwicirwa Abatutsi bari bahazanwe bizezwa gutabarwa, nyamara bwari uburyo bwo kugira ngo babicire hamwe ari benshi.

Umuyobozi Mukuru wa UNESCO, Audrey Azoulay washyikirije iki kimenyetso Urwibusto rwa Murambi, yavuze ko bibabaje cyane kuba aharimo hubakwa Ishuri ryari rigamije gutanga ubumenyi hahindurwa aho kwicira abantu.

Yagize ati’’ Ryari Ishuri, none abicanyi barikoresheje bica. Uyu munsi hagomba gukoreshwa nk’igikoresho cyigisha amahoro, Ishuri ryo kwigisha kubahana dore ko biri no mu ntego za UNESCO. Turashaka kwigisha urukundo, ubupfura n’amahoro, himakazwa Uburezi bwita ku kiremwamuntu aho kuba ubwimakaza urwango’’.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaga ibihumbi 50. Rufite umwihariko wo kuba rugaragaza uruhare rutaziguye rw’amahanga yahagarikiye Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu cyiswe ‘Zone Turquoise’.