Nyamagabe: Urwego rw’Umuvunyi rwasoje icyumweru cy’ubukangurambaga ku gukumira ruswa n’akarengane

Ku wa 15/12/2022, mu Karere ka Nyamagabe hasojwe gahunda y'icyumweru cy’Urwego rw’Umuvunyi cyahariwe kurwanya kurwanya no gukumira ruswa n’akarengane. Ni igikorwa cyatangiye ku wa 12/12/2022, aho uru rwego rwageze mu Mirenge yose ruganira n’abaturage ndetse rwakira kandi rukemura ibibazo.

Mu gusoza iki cyumweru, mu cyumba cy’inama cy’Akarere, iki gikorwa cyayobowe n’Umuvunyi Mukuru Wungirije Ushinzwe Kurwanya Ruswa, Hon. Mukama Abbas ari hamwe n’abakozi b’uru rwego. Iki gikorwa kandi cyitabiriwe na Komite Nyobozi y’Akarere, abakozi bo ku rwego rw’Akarere ndetse n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand yavuze ko umuturage ari inkingi y'iterambere Akarere n'Igihugu by'umwihariko byubakiyeho mu kugera ku iterambere rirambye.

Yavuze ko umuturage agomba kwimakazwa agahabwa serivise inoze kandi vuba. Umuyobozi yongeyeho ko bagiye gufatanya n'inzego zitandukanye zigize aka Karere maze ibibazo abaturage bafite bigashakirwa ibisubizo vuba.

Umuvunyi Mukuru Wungirije Ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa yibukije abari aho ko umuturage agomba kuba ku isonga kuko ari we shingiro mu iterambere rirambye ry'Igihugu.

Yizeje ubuyobozi bw'Akarere ko mu gihe bazasaba ubufasha bugamije gukemura ibibazo umuturage afite ko azabumva ndetse agafatanya n'izindi nzego bireba kugira ngo umuturage atekane. Yasoje ashimira Umuyobozi bw'Akarere anavuga ko Akarere ka Nyamagabe kageze heza mu iterambere agereranije n'aho kahoze mu bihe byabanje.