Perezida Kagame yasuye Akarere ka Nyamagabe

Ku wa 26 Kanama, 2022, Nyakubahwa Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame yasuye Akarere ka Nyamagabe maze aganira n’abaturage kuri Stade Nyagisenyi.

Mbere yo guhura n’abaturage, Perezida Kagame yasuye Umukecuru Nyiramandwa Rachel wagejejweho gahunda za Leta zitandukanye zikura abaturage mu bukene.

Mu ijambo yagejeje ku baturage, Perezida Kagame yashimye abaturage bigomwe ibyo bakoraga bakaza kumwakira, yashimye intambwe nini imaze guterwa yongeraho ko ‘aho tuva ni kure ntabwo turagera aho twifuza’.   

Umukuru w’Igihugu yasezeranyije abaturage ba Nyamagabe ko mu mihanda, amazi n’inganda bidahagaze neza avuga ko bigomba kuzamuka. By’umwihariko yavuze ko abaturage bakeneye amazi meza kandi abegereye bakarekera gukora ingendo ndende bajya kuvoma.

Yagarutse ku muhora wa Kaduha-Gitwe avuga ko udakwiriye gusigara inyuma ugomba kujyana n’abandi mu ntambwe batera.

Yagize ati

“Hagaragarayo ubukene bwinshi, nta mihanda ihari, nta bikorwa remezo bihari n’ibindi byinshi. Ibyo bikwiriye guhinduka, guteza Igihugu imbere ni uguteza ibice by’igihugu byose imbere”.

Perezida Kagame yavuze ko Nyamagabe by’umwihariko harimo hagenda hagaragara ibikorwa ashimira abikorera, ibyo Leta ikora ariko avuga ko bitaragera ahashimishije asaba ko hakongerwa imbaraga.

Yagize ati

“Twongere imbaraga, imbaraga rero ziva mu bufatanye, mu bwuzuzanye, abayobozi ku rwego urwo arirwo rwose bagomba kubanza kumva inshingano iremereye bafite bagahangayikishwa n’uko abaturage bayoboye hari ibyo bakeneye, bifuza ubundi bishobora kuboneka ariko bitabageraho, ibyo nibyo bidusaba ko dukora kandi tugomba gukorana, abayobozi bagakurikirana bakareba igishoboka”.

Muri uru  ruzinduko, Umukuru w’Igihugu yagaragarijwe ibyagezweho mu Karere ka Nyamagabe harimo nk’isoko rya kijyambere rya Nyamagabe, ubuhunzi, gukwirakwiza ibikorwa remezo n’ibindi.

Hagaragajwe kandi imbogamizi zikibangamiye iterambere ry’abaturage nko kutagira imihanda myiza ibafasha mu migenderanire.