Perezida w’ Inama Njyanama y’ Akarere yakoranye Umuganda Rusange n’ Abaturage b’ Umurenge wa Tare

Kuri uyu wa 26 Kanama 2023, Perezida w’ Inama Njyanama y’ Akarere ka Nyamagabe Madame Clothilde UWAMAHORO yifatanyije n’ Abaturage bo mu Murenge wa Tare mu Muganda Rusange usoza Ukwezi kwa Kanama aho bakoze isuku mu Isanteri y’ Ubucuruzi ya Gasarenda no mu nkengero zayo, abasaba kwicungira umutekano wo mu ngo n’ uwo mu baturanyi kuko ngo urenze uwo inzego z’ umutekano ziwucunze neza.

Yagize ati: “Mugomba kwirinda amakimbirane yo mu ngo kuko akurura ibindi bibazo. Aho na ho se ingabo zizazamo? Ni ukuvuga ngo muri rusange umutekano urahari ariko na twe hari uwo tugomba kwicungira. Umutekano wo mu ngo n’ umutekano mu baturanyi.”

Perezida w' Inama Njyanama y' Akarere Clothilde UWAMAHORO kandi yasabye aba baturage kurangwa n’ isuku aho batuye, aho bakorera ndetse no ku mubiri.

Thadée HABIMANA, Umuyobozi w’ Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ Ubukungu na we wifatanyije n’ aba Baturage bo mu murenge wa Tare, mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama, yabasabye kwirinda kujugunya imyanda aho babonye hose kuko igira ingaruka ku bidukikije bityo bikaba byatera uburwayi.

Yagize ati: “Iyi myanda abantu bajugunya aho babonye yangiza ibidukikije, ikangiza amazi dukoresha, ikangiza umwuka duhumeka n’ ibindi bikarangira biduteye uburwayi. Mbonereho n’ umwanya wo gushimira ubuyobozi bw’ Umurenge, ku gitekerezo cyiza bwagize cyo kuzana udusanduka muri iyi Santeri ya Gasarenda two kumenamo imyanda.”

Umuyobozi w’ Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ Ubukungu yasabye kandi abafite inzu z’ ubucuruzi bo mu Isanteri ya Gasarenda kuzivugurura.

Yagize ati: “Turabizi ko igishushanyombonera cy’ Umujyi wa Gasarenda kitaraboneka ariko kiri vuba. Ariko mu gihe kitaraza byibuze mwaba musize amarangi, umujyi ukaba ukeye kandi turabizi ko amafaranga muyafite kuko tubibonera mu misoro mutanga.”

Abikorera bo muri iyi Santeri y’ ubucuruzi ya Gasarenda bavuga ko iki gikorwa cyo gusiga amarangi ku nzu z’ ubucuruzi bacyakiriye neza nk’ uko bishimangirwa na Sibomana Jean Damascene ubahagarariye muri uyu Murenge wa Tare.

Uyu muyobozi avuga kandi ko iki gikorwa cyo gusiga amarangi ku nzu z’ ubucuruzi cyatangiye ndetse kizarangirana n’ uku kwezi kwa Kanama.

Ngo uzarenza icyo gihe hari ibihano azafatirwa.