PEREZIDA W’ INAMA NJYANAMA Y’ AKARERE YASHIMYE URUHARE RWA JADF MU ITERAMBERE RY’ AKARERE

Kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2023, ubwo habaga Inteko Rusange y’ Ihuriro ry’ Abafatanyabikorwa b’ Akarere mu Iterambere JADF, Perezida w’ Inama Njyanama y’ Akarere Madame Clothilde UWAMAHORO yashimye uruhare rwabo mu guteza imbere Akarere.

Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI, Umuyobozi w’ Akarere ka Nyamagabe wafunguye iyi Nteko Rusange ya JADF yabashimiye uruhare rwabo mu gutuma Akarere karaje ku mwanya wa mbere mu kuzamura amanota mu bushakashatsi ku bijyanye n'uko Abaturage babona Imitangire ya Serivsi n' Imiyoborere mu Turere Urwego rw’ Iguhugu rw’ Imiyoborere RGB ruherutse gushyira ahagaragara.

Umuyobozi w' Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry' Ubukungu Bwana Thadée HABIMANA yagaragaje amahirwe yo gushoramo imari ari mu Karere.

Yavuze ko mu Karere ka Nyamagabe hari amahirwe menshi yo gushoramo imari cyane cyane mu Bukerarugendo, mu Buhinzi, mu Burezi n’ ahandi, asaba Abafatanyabikorwa b’ Abakarere mu Iterambere kutayapfusha ubusa.

Perezida w' Inama Njyanama y' Akarere Madame Clothilde UWAMAHORO yashimiye Abafatanyabikorwa b' Akarere mu Iterambere, ku musanzu badahwema kugaragaza mu guteza imbere Akarere n' Abaturage bako.

Iyi Nteko Rusange y’ Ihuriro ry’ Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’ Akarere JADF, yasojwe n’ igikorwa cy’ amatora yo gusimbuza Komite icyuye igihe.

Bamwe mu bagize Ihuriro ry’ Abafatanyabikorwa b’ Abakarere mu Iterambere ry’ Akarere JADF bijeje Ubuyobozi bw’ Akarere kongera imbaraga mu bikorwa bizamura imibereho y’ Umuturage bahereye ahanini ku kumuhindurira imyumvire.