Perezida w’ Inama Njyanama y’ Akarere yayoboye inama isanzwe y’ Inama Njyanama yaganiriwemo ingingo zinyuranye

Kuri uyu wa 26 Nzeri 2023, Umuyobozi w’ Inama Njyanama y’ Akarere Madame Clothilde UWAMAHORO yayoboye inama isanzwe y’ Inama Njyanama yize ku ngingo zinyuranye.

Muri izo harimo iyo kwemeza inyandikomvugo y' inama isanzwe y' Inama Njyanama yateranye ku wa 23/06/2023.

Iyi nama kandi yasuzumiwemo ishyirwa mu bikorwa ry' ibyemezo by' inama isanzwe yateranye ku wa 24/03/2023 n' iby' inama isanzwe y' Inama Njyanama yateranye ku wa 23/06/2023.

Hasuzumwe kandi raporo ya Komite Ngenzuzi y' igihembwe cya mbere cy' Umwaka wa 2023-2024, hanasuzumwa ndetse hanemezwa imishinga y' inyungu rusange.

Iyi nama isanzwe y’ Inama Njyanama y’ Akarere yanasuzumye kandi inemeza umushinga wo gutanga amapikipiki ku Banyamabanga Nshingwabikorwa b' Utugari mu rwego rwo kubafasha mu kuzuza neza inshingano zabo.

Yarebeye hamwe kandi aho itangwa ry' amasoko ya Leta y' Umwaka wa 2023-2024 rigeze rishyirwa mu bikorwa mu Karere ka Nyamagabe, inemeza gahunda y' itangwa ry' amasoko ivuguruye.

Iyi nama kandi yasuzumye ishyirwa mu bikorwa ry' inama zatanzwe n' Umugenzuzi Mukuru w' Imari ya Leta muri raporo ye y' Umwaka wa 2021-2022 n’ ibindi.