Perezida w' Inama Njyanama y' Akarere yizihirije Umunsi Mpuzamahanga w’ Umugore wo mu Cyaro mu Murenge wa Kibumbwe
Kuri uyu wa 15 Ukwakira 2023, Perezida w’ Inama Njyanama y’ Akarere Madame Clothilde UWAMAHORO ari kumwe n’ Umuyobozi w’ Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’ Abaturage bifatanyije n’ Abaturage bo mu Murenge wa Kibumbwe kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariye kuzirikana Umugore wo mu Cyaro ku rwego rw’ Akarere.
Umuyobozi w' Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y' Abaturage
yasabye Abangavu kwirinda inda zitateganyijwe babifashijwemo n' Ababyeyi ndetse na Basaza babo mu rwego rwo kurinda ejo heza habo.
Perezida w' Inama Njyanama y' Akarere akaba nawe wari Umushyitsi Mukuru kuri uyu Munsi Mpuzamahanga w' Umugore wo mu yashimye Leta y' u Rwanda yasubije Umugore agaciro ikanamushyiriraho amahirwe yo kwiteza imbere.
Kuri uyu munsi kandi habayeho ibikorwa binyuranye byo kuremera umugore wo mu Cyaro.