Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere yasabye abagore kuzirikana ku gaciro basubijwe banihesha agaciro

Ku wa 08 Werurwe 2023, mu Karere ka Nyamagabe hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore maze abagore basabwa kuzikirana ku gaciro basubijwe ari nako baharanira kwihesha agaciro.

Ibi babisabwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Clothilde mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.

Uyu muyobozi yavuze ko abagore bishimira intambwe bamaze gutera ariko bakwiye kongera kuzirikana ku gaciro basubijwe.

Yagize ati “Dusigasire ako gaciro twahawe ariko natwe twiheshe agaciro. Hari ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’ingo zacu kandi bitakagombye kuba bigihari duhari”.

Yavuze ko hakigaragara ibibazo by’isuku nke kandi ba mutima w’urugo bagomba kurangwa n’isuku aho bari hose kuko ari n’umuco ugomba kubaranga nk’abanyarwandakazi.

Yavuze ko hakiri abana bagaragarwaho n’imirire mibi maze asaba ababyeyi kwisuzuma maze bakarinda abana babo imirire mibi bitabira gahunda zibafasha nk’igikoni cy’umudugudu, ingo mbonezamikurire no kugira uturima tw’igikoni.

Ku bibazo bishingiye ku makimbirane n’ihohoterwa, uyu muyobozi yavuze ko bikigaragara mu ngo maze asaba ba mutima w’urugo kubifataho umukoro wo kubirwanya kuko biteza ibibazo byinshi.

Yagize ati “Turabibona abana bahunga abana bahunga ababyeyi, abana bata ishuri, abana bajya mu biyobyabwenge, abangavu baterwa inda zitateguwe ibyo byose usanga ari ingaruka za ya makimbirane”.

Umunsi Mpuzamahanga w’umugore wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Ntawe Uhejwe: Guhanga udushya n'ikoranabuhanga biteza imbere uburinganire”