PETIT SEMINAIRE SAINT JEAN PAUL II GIKONGORO YABAYE IYA MBERE MU GIHUGU MU MARUSHANWA YA WAVUMBUZI AWARDS CEREMONY

Ishuri rya Petit Seminaire Saint Jean Paul II Gikongoro ryegukanye umwanya wa mbere mu Gihugu, mu marushanwa ya Wavumbuzi AWARDS CEREMONY, ikiciro cya 5.

Aya marushanwa yabereye mu Mujyi wa Kigali mu mpera z’icyumweru twasoje, ibigo by'amashuri yisumbuye byose byo mu Rwanda, aho abanyeshuri bifashishije ikoranabuhanga bagira uruhare mu gushaka ibisubizo by'ibibazo urubyiruko rwaba urwo mu Rwanda n’urwo muri Afurika ruhura nabyo.

Hahembwe kandi abanyeshuri 3 n'abarimu 3 b'iri shuri, nka bamwe mu bahize bagenzi babo ku rwego rw'Igihugu.

Buri umwe yahembwe mudasobwa, mu gihe ishuri ryahawe ishimwe ry’ibihumbi Magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda.