RFI IGIYE GUFASHA AKARERE MU GUTAHURA ABAGABO BATERA INDA ABAKOBWA BAKABIHAKANA

Abayobozi bo mu Karere ka Nyamagabe basobanuriwe serivisi z’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI), banyurwa no kuba zigiye kubafasha gutanga ubutabera ku bagabo bihakanaga abana babo.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 9 Ukwakira 2025, ubwo RFI yakomerezaga ubukangurambaga bwiswe “Sobanukirwa RFI 2025” mu Karere ka Nyamagabe.

Zimwe muri serivisi RFI itanga harimo gupima uturemangingo ndangasano, gupima ibiyobyabwenge mu mubiri w’umuntu, gupima ibinyobwa n’imiti bitemewe, gupima imikono n’inyandiko hagamijwe kugaragaza umwimerere wabyo mu gukemura impaka n’ibindi byinshi.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Madame Agnès UWAMARIYA avuga ko serivisi zitangwa n’iki Kigo zizorohereza Inzego z’Ibanze gufasha abaturage no guha abana uburenganzira bwabo.

Ati “Kimwe mu bibazo twahuraga na byo ni ukubona abana batabonaga ba se, cyangwa bakabihakana. Ubu rero RFI izadufasha kubarenganura, bityo umwana abone ababyeyi be bombi kuko ari uburenganzira bwe.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe serivisi zo gupima imibiri y’abitabye Imana muri RFI, Dr. Innocent Nkurunziza, yasabye abayobozi bo muri aka karere gushishikariza abaturage kubungabunga ibimenyetso kugira ngo bibafashe mu kubona ubutabera bwihuse.

Kugeza ubu RFI irateganya gufungura ishami mu Karere ka Huye rikazafasha abaturage bo mu turere twa Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru mu kubona serivisi zihuse.