Siporo rusange yitabiriwe ku buryo bushimishije abayitabiriye bahabwa ubutumwa

Abitabiriye iyi siporo bahagurukiye hamwe mu kuri Gare ya Nyamagabe berekeza kuri Stade Nyagisenyi ahabereye imyitozo ngororamubiri.

Ubutumwa bwatangiwe muri iyi siporo bwagarutse ku kugira isuku mu ngo n’ahandi hose mu rwego rwo kwirinda indwara ziterwa n’isuku nke.

Aganira n’abitabiriye iyi siporo, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure yagarutse ku ngingo zaganiriweho mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu uherutse gusozwa wabereye I Gabiro, avuga ko mu cyerekezo 2050 u Rwanda  rwihaye nta munyarwanda ukwiye kukijyamo akirangwa n’umwanda.

Yongeyeho ko muri iki cyerekezo, igihugu cyifuza umuturage ufite imibereho myiza mu buzima bwa buri munsi.

Yagize ati‘’ Mu Cyerezo 2050 turifuza umunyarwanda ufite imibereho myiza n'ubuzima bwiza ariyo mpamvu dutegura ibikorwa nk'ibi bya siporo kandi tugomba kubigeraho’’

Umuyobozi w’Agateganyo wa Polisi mu Karere ka Nyamagabe CIP Jean Marie Vianney Tuyisabe, yatanze ubutumwa bwagarutse kuri gahunda ya Police yo kurwanya impanuka mu muhanda izwi nka Gerayo Amahoro, aho yakanguriye abantu bose kumenya gukoresha umuhanda neza.

CIP Tuyisabe kandi yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi. Yasabye kandi kurandura inzoga z'inkorano kuko zangiza ubuzima bw'abazinywa, aho ziri abaturage bagatanga amakuru ku buyobozi n'inzego z'umutekano.

Muri iyi siporo kandi habaye n'igikorwa cyo gupima ku buntu indwara zitandukanye zandura n'izitandura, zirimo Hepatite B&C, umuvuduko w'amaraso, umubyibuho ukabije n'ibiro.