TARE- HATANGIRIJWE UBUKANGURAMBAGA BUGAMIJE GUSHISHIKARIZA ABAGENERWABIKORWA BA VUP KWAKIRA UBUFASHA BAHABWA BAKORESHEJE IKORANABUHANGA
Kuri uyu wa 22 Kanama 2025, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madame Agnès UWAMARIYA yatangirije mu Murenge wa Tare, ubukanguramba bugamije gushishikariza abagenerwabikorwa ba VUP kwakira ubufasha bahabwa bakoresheje ikoranabuhanga (VUP Digital Payment) bwateguwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ibikorwa by'Iterambere mu Nzego z'Ibanze (LODA).
Visi Meya UWAMARIYA abwiye abaturage b’Umurenge wa Tare ko ubu buryo kwakira ubufasha bahabwa na VUP bakoresheje ikoranabuhanga (VUP Digital Payment) bworoshye kandi bwizewe.
Yagize ati: “Ubu buryo buroroshye kandi burizewe. buzabarinda ingendo n'umwanya mwakoreshaga mujya munava kuri SACCO. Umutekano w'amafaranga yanyu kandi uurizewe kuko nta mpungenge zo kiyibwa cyangwa kuyata mukwiye kugira.
Ikindi kandi nta mirongo muzongera gutonda kuri SACCO.”
Akarere ka Nyamagabe ni kamwe mu Turere, Imirenge SACCO yamaze guhurizwa hamwe hakorwa SACCO y'Akarere Nyuma y'uko Imirenge SACCO yose imaze gushyirwa mu ikoranabuhanga.