UBUKANGURAMBAGA HORANA ITOTO BWITEZWEHO KUZAFASHA ABATURAGE GUHINDURA IMYUMVIRE.

Mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Nyamagabe habaye ubukangurambaga bwo kunwa amata no gukoresha ibiyakomokaho mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana.
Ubu bukangurambaga bwahurije hamwe abakozi b'Akarere ka Nyamagabe, Abakozi bo muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Abakozi ba Minisiteri y'Uburezi, Umukozi w'Ikigo Mbonezamikurire, Abanyamabanga Nshingabikorwa b’Imirenge, Abayobozi b’ibitaro n’ibigonderabuzima, abayobozi b’ibigo by’amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, abayobozi b’inganda nto zitunganya amata, abayobozi b’amadini , abafatanyabikorwa hamwe n’abavuga rikumvikana mu Karere ka Nyamagabe.
Mu gutangiza ubu bukangurambaga ku mugaragaro, Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Nyamagabe Nteziryayo Andre yavuze ko Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunza ziruranye zigamije guca burundu ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ry’abana nka Gahunda ya Gira inka, gahunda y’Inkongoro y’umwana, gahunda y’Igikoni cy’umudugudu, Akarima k’igikoni, gahunda y’Amarerero n’izindi gahunda zinyuranye zose zari zigamije kurwana imirire mibi n’igwingira ry’abana kuko mu byukuri byagagaraga ko bibangamira iterambere ry'umuryango n'igihugu muri rusange ariko nyamara ikibazo cy’imirire mibi cyo ntikiracika nkuko byifuzwa.
Ni muri urwo rwego hatekerejwe gutegura ubu bukangurambaga kugirangi abaturarwanda bakangukire kubyaza umusaruro amahirwe abegereye nandi bagenda begerezwa.
Uyu muyobozi ushinzwe uburezi yavuze ko ubu bukangurambaga Horana_Itoto buje gufasha Akarere ka Nyamagabe hamwe n'abafatanyabikorwa gufata ingamba zihamye z’uburyo harwanywa imirire mibi n’igwingira ry’abana hakoreshejewe ibiribwa biboneka iwacu by’umwihariko amata y'inka n’ibindi.
Umukozi wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yavuze ko ubukangurambaga bwiswe #Horana_Itoto/Igikombe cy'Amata ku munsi kuri buri wese bugamije gushishikariza Abaturarwanda kunwa amata hagamijwe kurwanya imirire mibi n'igwingira ry’abana. Ibi bikazakorwa binyuze mu kunoza uburyo amata agera kuri bose, ahantu hose kandi hitabwa ku isuku, ubwiza n’agaciro kayo.
Uyu mukozi wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kandi yongeyeho ko ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ry’abana ahanini biterwa ni imyumvire y’abaturage kuko indyo yuzuye idasaba ubushobozi buhambaye umuhinzi uciriritse atabona ahubwo gutegura indyo yuzuye bisaba kubanza kubyumva no kubishyira mu bikorwa wifashishije ibihingwa bigukikije nk’imboga, imbuto hamwe no kwifashisha ibikomoka ku matungo nk’amata n’ibindi.
Abitabiriye iyi nama bavuze ko kunwa amata ari ari ingenzi ku buzima bwa muntu kuko afasha umwana hamwe ‘umuntu mukuru kugira imibereho myiza.
Uhagarariye idini ya Isilamu mu Karere ka Nyamagabe Cheikh Karere yavuze ko umuco wo kunywa amata ari umuco mwiza ukwiye gucengezwa mu baturage bakumva ko amata nayo ari amafunguro bakeneye m buzima bwa buri munsi aho gushyira inzoga imbere gusa.

Muri rusange amata ni ingenzi cyane ku buzima bwa muntu kuko nkuko tubikesha igitangazamakuru Umutihealth cyanditse ko amata bitewe n’intungamubiri ziyagize ziganjemo amavuta, protein hamwe n’imyunyu ngugu zifasha umubiri kugira imbaraga, kongera ubudahangarwa no gukira vuba ahantu haba hakomeretse, amata kandi afasha umubiri kurinda ingingo ziwugize nk’imikaya, amaso, amenyo n’amagufa ndetse akanafasha vitamini zisaba ibinure kugira ngo zikore neza n’ibindi.
Muri iyi nama hemejwe ko ubu bukangurambaga buzakomeza ku nzego zose mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana bato ndetse hari n’inkunga izatagwa binyuze muri Rwanda Dairy Development Project uyu akaba ari umushinga ugamije kongera inka zitanga umukamo mu Karere ka Nyamagabe.