Ubumwe n’ubwiyunge niyo mahitamo y’abanyarwanda—Mayor Uwamahoro

Ibi Umuyobozi w’Akarere yabitangaje ubwo yaganiraga n’abaturage b’Imirenge ya Cyanika na Mbazi bibumbiye mu matsinda aharanira guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge. Aya matsinda ahuriwemo n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’abakoze Jenoside barangije ibihano bahawe n’inkiko bagafungurwa ubu bakaba barasubiye mu muryango nyarwanda.

Mu buhamya bwatanzwe n’abarokotse Jenoside bari muri aya matsinda, bavuga ko yabafashije gukira ibikomere byo ku mutima basigiwe na Jenoside naho abayikoze akaba yarabafashije gushira ipfunwe bagiraga kubera ibyaha bakoze maze bakegera abo bahemukiye bakabasaba imbabazi ubu bakaba babanye neza.

Aganira n’aba baturage, Umuyobozi w’Akarere yababwiye ko igihugu kirimo cyubaka ubunyarwanda buhuriweho kandi abantu bose bibonamo.

Yagize ati “Ubu turimo turubaka ubunyarwanda buri wese yumva ko icyo duhuriyeho kandi kitubeshejeho ari ukuba umunyarwanda, ni ukuba umwe, niyo mahitamo yacu. Ubumwe tugomba kubuvuga, tukabwigisha, tukabubamo kandi tukabigaragaza mu bikorwa no mu mibereho yacu twese nk’abanyarwanda”.

Uyu muyobozi yavuze ko ubumwe n’ubwiyunge ari amahitamo y’abanyarwanda yo kubakiraho iterambere rirambye.

“Ubumbwe n’ubwiyunge ni amahitamo yacu nk’abanyarwanda kubera ko tubona ko aricyo cyerekezo dukwiye kubaka kugira ngo igihugu cyacu cyizere kidashidikanya ko nta Jenoside izongera kuhaba kandi ko tugiye kubaka iterambere n’imibereho myiza birambye bitazongera gusenywa n’uwo ariwe wese”.

Yabwiye abitabiriye ibi biganiro ko ayo mahitamo bagomba kuyajyanamo n’umutima mwiza kandi ukeye ndetse bagashishikariza abanyarwanda bose kugendana muri iyo nzira.

Muri ibi biganiro harebewe hamwe ibibazo bikibangamiye inzira y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’ibiteza imbere urwo rugendo.