«UBUNYARWANDA NIRYO PFUNDO RIDUHUZA NK’ABANYARWANDA» Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe n’abafatanyabikorwa hamwe n’abaturage bakoranye urugendo rugamije kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda. Uru rugendo rwakorewe mu Murenge wa Musange, ahahuriye abaturage bo mu Mirenge ya Mugano, Kaduha na Musange.

 Abaturage bari bafite ibyapa bafite ibyapa byanditseho ngo: «Imyaka 25 mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge. Ubumwe bwacu amahitamo yacu.» nkuko ari nayo nsanganyamatsiko y’uku kwezi kwahariwe ubumwe n’ubwiyunge.

Umukozi w’umushinga witwa Duhuze project Ambroise Niyobyiza  yavuze bateguye uru rugendo bari bagamije gutanga ubutumwa bw’ubumwe n’ubwiyunge ku bantu benshi ariko byose biganisha ku kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu barwanda nkuko aricyo cyerekezo igihugu cyihaye.

Yagize ati:« dutegura iki gikorwa twari tugamije gusaba abaturage no gutanga ubutumwa ku bantu benshi, bwo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge tugamije kububakamo uwo muco.»

Nyuma y’urwo rugendo umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure yasabye abaturage kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda binyuze mu mahuriro y’ubumwe n’ubwiyunge ku rwego ku rwego rw’umudugudu koko iyo gahunda ari nziza cyane kandi yashyizweho igamije komora ibikomere ku mitima y’Abanyarwanda.

Umuyobozi w’Akarere Uwamahoro yagize ati « gahunda ya Ndi Umunyarwanda ibabere indangamuntu, muyishyire mu bikorwa nkuko ihuriro ry'ubumwe n'ubwiyunge ku rwego rw'umudugudu ryashyizweho ribibashishikariza kuko ni gahunda igamije komora ibikomere ku mitima y’Abanyarwanda no kwimakaza umuco ubumwe n'ubwiyunge mu Banyarwanda»

Umuyobozi w’Akarere kandi yongeyeho ko Abanyarwanda bagomba kubumbatira ubunyarwanda bwabo ndetse n’ubumwe bwabo kuko ariryo pfundo ry’imibanire ihamye y’abanyarwanda kandi bukabaha ijambo imbere y’amahanga.

Aha umuyobozi w’Akarere yabisobanuye atya «Ubunyarwanda niryo pfundo riduhuza kandi Ubumwe ariwo musingi ukomeye u Rwanda rwahisemo kubakiraho iterambere kuko ntacyo twashobora kugeraho tudafite ubumwe hagati yacu kandi ubwo bumwe nibwo buduha ikizere cyo kubaho ndetse tugahorana ijambo imbere y'amahanga».

Dufitumikiza Eustache na Mukawera Sophie ni bamwe mu baturage bitabiriye uru rugendo, bavuga ko babona ubwiyunge mu karere ka Nyamagabe abaturage bamaze kubwumva, ahanini ngo bashingiye ko ari uwakokoze Jenoside n’uwayikorerewe muri Mata 1994, kuri basangira akabisi n’agahiye.

Uru rugendo rwakozwe kuwa 08 Ukwakira 2019 rwari rwateguwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bufatanije n’abafanyabikorwa harimo AJPRODHO, DUHUZE PROJECT, ARCT RUHUKA, ALERT INTERNATIONAL, USAID RWANDA rukaba rwarakozwe mu kwezi n’ubundi kwahariwe kuziriana ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.