UBUYOBOZI BW’AKARERE BWAGANIRIYE N’IHURIRO RY’ABAFATANYABIKORWA MU ITERAMBERE RY’AKARERE KU MIHIGO Y’UMWAKA WA 2025-2026
Kuva kuri uyu wa 04 Kanama 2025, Umuyobozi w' Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI ari kumwe n'Abayobozi b'Akarere Bungirije (bombi), yayoboye inama y’iminsi yibanze ku itegurwa ry’imihigo y’Akarere y'umwaka w’ingengo y’imari wa 2025-2026.
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’Amashami mu Karere, abagize Komite Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere (JADF Nyamagabe) n’Abanyamavbanga Nshingwabikorwa b’Imirenge yose igize Akarere, iri no kurebera hamwe uruhare rw'abafatanyabikorwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi mihigo.
Iri kurebera hamwe kandi aho ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage bigeze bikemuka n’uruhare rw’abafatanyabikorwa bakwiriye kugira mukurandura burundu ibyo bibazo.