Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwifurije abana umwaka mushya mwiza
Ku wa 03 Mutarama 2023, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwateguye ibirori byo kwishimira umwaka mushya wa 2023 maze busangira kandi bwifuriza abana bafite imibereho itari myiza umwaka mushya.
Ni ikorwa cyabereye kuri Golden Monkey Hotel kiyoborwa na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Uwamahoro Clothilde wari hamwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Uwamariya Agnes ndetse n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye. Hitabiriye kandi ababyeyi n’abana.
Iki gikorwa cyateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti "Babyeyi dufatanye kwita ku burere bw'abana bacu”.
Umwihariko w’iki gikorwa wari ugusangira iminsi mikuru n’abana badafite abayibategurira kubera ubuzima babayemo bitewe n’ibibazo bituruka mu miryango bavukamo.
Muri ibi birori, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza yavuze ko iyo ibibazo byugarije umuryango bigira ingaruka ku bana bigatuma bajya mu buzererezi, bagakoresha ibiyobyabwenge, bagakoreshwa imirimo mibi n'ibindi. Abo bana ntibabona uko bizihiza iminsi mikuru nk'abandi kuko ntawe babaza.
Yagize ati “Twatekereje uyu munsi kugirango tubwire abo bana ko duhari kubwabo. Iki gikorwa kigamije kubereka ko batari bonyine".
Mu butumwa yageneye abana, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere yabibukije ko bafite inshingano yo kwiga, kuba abana beza, kubaha ababyeyi, kubaha abarimu/ababarera no kugira isuku.
Yabibukije guharanira kwiremera icyo bazaba cyo guhera uyu munsi kuko bafite amahirwe yo kugira Igihugu kibakunda kandi kibaha amahirwe angana.
Yagize ati "hari uburezi budaheza nta mpamvu n'imwe yatuma hari umwana utajya ku ishuri".
Ibi birori byaranzwe kandi n’imyidagaduro aho abana bafite impano zitandukanye bazigaragaje. Abana batishoboye, abavanywe mu buzererezi n’abafite ubumuga bahawe impano zitandukanye.