Uko ibiraro by’abanyamaguru byafashije abaturage b’Uturere dutatu

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021, mu Karere ka Nyamagabe huzuye ibiraro bine by’abanyamaguru bifasha abaturage mu migenderanire no guhahirana  byoroshe.

Bibiri muri ibyo biraro byubatswe ku mugezi wa Mwogo mu Murenge wa Musange ahahurira Uturere twa Nyamagabe, Ruhango na Karongi.

Abaturage b’Umurenge wa Musange bavuga ko ibi biraro byaje ari igisubizo ku bibazo bahuraga nabyo kuko ubu kwambuka uyu mugezi byoroshye.

Uwitwa Hitimana Sosythene wo mu Mudugudu wa Nyakabuye akagali ka Masagara avuga ko mbere y’uko ibi biraro byubakwa bagorwaga no kujya guhaha mu masoko yo mu Ruhango na Karongi.

Ati “Ahitwa ku Buhanda (Ruhango) twajyagayo, ahitwa Rwankuba, ku Butare, Kirinda (Karongi) twajyagayo ariko tukabura inzira. Iyo uruzi rwabaga rwuzuye nta gutambuka, twagombaga kujya guca aho bita muri Nyabuhoro aho Mwogo ihurira na Mbirurume”.

Yavuze ko aho iki kiraro cyubakiwe ubuhahirane bumeze neza nta muntu ugitinya uruzi akabona ko ibiraro byabagiriye akamaro, agaheraho ashimira Nyakubahwa Perezida wa Republika wabahaye ibi biraro.

Uwitwa Nzayisenga Jean Pierre avuga ko uyu mugezi mbere watwaraga ubuzima bw’abantu kenshi.

Yagize ati “Byakemuye ikibazo cy’impfu kuko abantu bakundaga gupfa baguye muri uyu Mugezi wa Mwogo ariko ubu ngubu kuva byahagera nta muntu wari watwara, mbere iyo imvura yabaga irimo kugwa abantu bashakaga kwambuka umwuzure ukabatwara iyo babaga bambuka bajya za Karongi cyangwa za Ruhango”.

Abaturage b’aka gace barashima ko iterambere rikomeza kubageraho mu buryo bwihuse bakaba biyemeje kurinda ibyagezweho no guharanira kugera kure.