Uko itsinda ‘Impumuro’ ryafashije kunga imiryango 11 yabanaga mu makimbirane
Mu rwego rwo gukomeza guharanira kugira umuryango utekanye kandi ushoboye, mu Karere ka Nyamagabe abaturage bakomeje guhanga udushya tuganisha ku kurandura burundu ibibazo by’amakimbirane mu miryango baharanira ko ibaho itekanye nk’inzira ibaganisha ku iterambere.
Muri iyi gahunda, mu Murenge wa Cyanika w’Akarere ka Nyamagabe abaturage bishyize hamwe bashinga itsinda bise ‘Impumuro Cyanika’. Iri tsinda rikaba rigizwe n’abagabo 18 ndetse n’abagore 17.
Ubwo hamurikwaga ku mugaragaro iri tsinda ku wa 08 Werurwe ku munsi hizihizwagaho Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, Umuyobozi w’iri tsinda, Nyirimbabazi Jerome akaba na Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Cyanika yavuze ko iri tsinda barishinze kubera ko hari hamaze kugaragara ko hari ikibazo cy’abantu babuzwaga umutekano mu ngo kugira ngo bagire uruhare mu kubikemura.
Iri tsinda rigizwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, abihayimana, abajyanama mu nama Njyanama y’Umurenge n’utugari, abajyanama b’ubuzima, abikorera ndetse n’abajyanama b’ubuhinzi.
Nyirimbabazi yagize ati “abo bose twarateranye kugira ngo duhurire ku gikorwa kimwe cyo kwitwa impumuro kandi tuzane n’impumuro mu miryango nk’uko dushaka ko umuryango wacu watekana kandi ugashobora no gutera imbere”.
Iri tsinda ryatangiye muri Nzeli 2019 gusa riza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID19.
Uko itsinda rikora
Umuyobozi w’iri tsinda avuga ko baterana buri wa gatatu saa munani kugera saa kumi n’imwe. Mu guha umurongo imikorere y’itsinda, Nyirimbabazi avuga ko babanje kwirebaho niba koko abagize itsinda nabo ubwabo bahumura.
Ati “Icya mbere twabanje kwihugura natwe ubwacu kugira ngo twirebeho ese koko iyo mpumuro turayifite? Kuko ririya zina twahisemo kwitwa impumuro ni uko twabonye ko umuntu agomba kuba impumuro agahumurira iwe mu rugo, umugore agahumurira umugabo, umugabo agahumurira umugore,…. ibyo bizatuma bashobora kwegerana bagirane imishyikirano, bashyire hamwe, baganire, bungurane ibitekerezo ku buryo bateza umuryango wabo imbere”.
Nyuma yo kubona izina umuyobozi w’itsinda avuga ko batangiye kureba imiryango ifitanye amakimbirane maze bakayihuza.
“Kuri ubu hari imiryango 11 yari ifitanye amakimbirane twatumije buri muryango ukwawo, umugore n’umugabo turabaganiriza tubasha kubunga, ibyo byarabaye kandi byarashobotse, iyo miryango 11 turayishima ko yumvise uko twayunze bakabishyira mu bikorwa ubu babayeho neza bateye imbere kandi bashyira hamwe”.
Kuri ubu iyi miryango 11 nayo ifasha abagize iri tsinda kuganiriza no kunga indi miryango ibanye nabi.
Umuyobozi w’iri tsinda avuga ko n’ubwo ari abakorerabushake bakorana neza n’Ubuyobozi bw’umurenge, utugari n’imidugudu kuko iyo bakeneye umuryango bagiye kuganiriza, ubuyobozi bubafasha kuwutumiza.
Avuga ko abagize itsinda nabo bakomeza kwiyungura ubumenyi cyane cyane ku birebana n’ibibazo bakunze kubona biteza amakimbirane mu miryango.
Avuga ko ibyiganje ari ibijyanye n’imikoreshereze y’umutungo w’umuryango ndetse n’izungura ariyo mpamvu bihuguye ku itegeko ry’imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura kugira ngo babashe gusobanukirwa neza uko umutungo ucungwa kuko umutungo ariyo ntandaro y’amakimbirane kenshi akunze kuboneka mu ngo.
Abagize iri tsinda kandi baganiriye ku itegeko ry’umuryango kugira ngo barisobanukirwe kandi abo baganira bajye bababwira ibiri mu mategeko kandi babizi neza.
Umuyobozi w’iri tsinda avuga ko bifuza kubona amahugurwa ndetse n’imfashanyigisho kugira ngo bongere ubumenyi muri iki gikorwa cyo gufasha imiryango. Avuga kandi ko bifuza ko ubu buryo bwatezwa imbere bukaba bwagezwa mu Karere hose.
Abafashijwe n’iri tsinda barashima
Havugimana Yohani umuturage wo mu Murenge wa Cyanika avuga ko we n’umugore bahoraga mu businzi ubundi bikabaviramo amakimbirane.
Ati “Njye n’umufasha twararaga mu businzi maze mu rugo ntitugire amahoro, ku buryo abayobozi bari barabigorewemo buri munsi twageraga mu rugo twanyoye ntitwihangane, umuyobozi nkamuhamagara nti wamfashije kandi ari ubusinzi. Nyuma naje kumva ko kuri aka Kagari ka Karama hari itsinda impumuro maze mbifashijwe n’Umuyobozi w’Akagari baradutumira n’umugore baratuganiriza batwereka ko aho bipfira ari ubusinzi”.
Havugimana avuga ko nyuma yo kuganirizwa ubu nta businzi bukirangwa mu rugo rwe kandi by’umwihariko umugore we yahise afata umwanzuro wo kuva ku nzoga.
Dusengimana Diane undi waganirijwe avuga ko yavuye mu rugo akamara imyaka ine kubera ko yakubitwaga n’umugabo bitewe n’amakimbirane ashingiye ku mitungo. Avuga ko iri tsinda ryabegereye rirabaganiriza bongera kwiyunga ubu bakaba babanye neza.
Ati “Umugabo wanjye ni umumotari akorera mu Ruhango ariko nta kibazo tukigirana, ubu yohereza ibitunga abana nanjye yampaye igishoro ndakora mu isoko, ubu urugo rwacu rubayeho neza bitewe n’itsinda impumuro.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand yijeje ubufatanye bw’ubuyobozi ku bagize iri tsinda avuga ko amahugurwa bakeneye bazayabashakira. Niyomwungeri yasabye ko iri tsinda ryashyiraho Komite y’Impumuro muri buri Kagari kandi bakagira n’iteganyabikorwa bakurikiza.
Yabasabye ko mu gukomeza ibi bikorwa bakwiha gahunda yo kujya baganira n’imiryango ine mu kwezi muri buri Kagari. Yabasabye kandi ko batekereza no ku bindi bikorwa biteza imbere umuryango kuko umuryango uteye imbere biwubera uburyo nyabwo bwo kugira ngo birinde amakimbirane.