UKWEZI KWAHARIWE URUHARE RW’UMUTURAGE MU IGENAMIGAMBI N’INGENGO Y’IMARI YA 2026-2027 KU RWEGO RW’IGIHUGU KWATANGIRIJWE MU KARERE
Kuri uyu wa 14 Ukwakira 2025, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Honorable KAYISIRE Marie Solange ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madame Alice KAYITESI yifatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere mu gutangiriza ku rwego rw'Igihugu mu Murenge wa Kibilizi, Ukwezi kwahariwe uruhare rw'umuturage mu Igenamigambi n'ingengo y'imari ya 2026/2027.
Iki gikorwa cyatangijwe n'imurikabikorwa rito.
Umuyobozi w'Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yavuze ko Akarere ka Nyamagabe kiyemeje guha agaciro ibyifuzo by'abaturage aho mu myaka y'ingengo y'imari 3 ishize hakozwe ibikorwa byinshi bari bifuje ko bijya mu ngengo y'imari birimo ibyumba by'amashuri, imiyoboro y'amazi, amasoko, imiyoboro y'amashanyarazi n'ibindi.
Ministiri KAYISIRE yashimye uruhare rw'abaturage mu Igenamigambi ry'Akarere. Yasabye buri wese kugira uruhare rusesuye mu iterambere ry'Akarere.
Yagize ati:" Iterambere ry'Akarere rihera mu miryango yanyu. Murasabwa gukora cyane kugira ngo mugere kuri iri terambere.
Imbaraga muzashyira mu murimo ni zo zizatuma Igihugu gitera imbere." Leta izakomeza gufasha mu bikorwa abaturage batishoborera birimo ibikorwaremezo nk'amavuriro, amashanyarazi, amazi n'ibindi."
Muri iki gikorwa hakiriwe ibitekerezo abaturage bifuza ko byajya mu igenamigambi n'ingengo y'imari ya 2026/2027 bigera kuri 17.