Umudugudu wabaye uwa Kabiri ku rwego rw’ Igihugu mu marushanwa y’ umuganda mu mwaka wa 2022-2023, warahembwe
Ku wa 29 Nyakanga 2023, Umuyobozi w’ Akarere yashyikirije Umudugudu wa Gisiza wo mu Kagari ka Rugano mu Murenge wa Musebeya, Igikombe wegukanye ku rwego rw’ Igihugu.
Uyu Mudugudu wegukanye iki gihembo, nyuma yo kuza ku mwanya wa Kabiri, mu Marushanwa y’ ibikorwa by’ Umuganda byo mu mwaka w’ Ingengo y’ Imari wa 2022-2023.
Umuyobozi w’ Akarere Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI washyikirije iki Gikombe Umukuru w’ Umudugudu wa Gisiza yashimiye abaturage b’ Umurenge wa Musebeya by’ umwihariko ab’ uyu Mudugudu ku bwo gushyira hamwe bagahesha ishema Akarere, aboneraho no gusaba indi Midugudu kuwigiraho.
Yagize ati: “Bajya kubagenzura, baravuze ngo nimutwereke uko mwabikoze, bagenda bazana ikayi, ugasanga uyu munsi haje abantu 60, ejo haje abandi 50, biba inshuro nyinshi. Birashoboka ko gake gake dufatanyije, tubishyize ku mutima, dushobora gukora ibintu by’ indashyikirwa.
Ibikorwa by’ isuku, ari ibikorwa byo kwivana mu bukene, ari ibikorwa bya gahunda zitandukanye dufite nka gahunda yo gutanga umusanzu w’ ubwisungane mu kwivuva, Ejo Heza biriya byose mwebwe abanya Musebeya muri urugero rw’ uko bishoboka, kandi bidutera ishema iyo tubonye mwebwe mubishoboye. Mu buryo bw’ umwihariko nagira ngo mumfashe dushimire, dushimire Umuyobozi w’ Umudugudu, dushimire Abaturage bose ba Gisiza, bahesheje ishema Akarere ka Nyamagabe tukerekana ko koko turi Imparirwamihigo, mubashimire. Rero ibyabaye mu Gisiza, birashoboka no hanze y’ Umurenge wa Musebeya. Mu karere ka Nyamagabe, ibi birashoboka.”
Bimwe mu byatumye uyu Mudugudu wa Gisiza uza ku mwanya wa Kabiri, mu yahize iyindi mu Rwanda ijya kugera ku bihumbi cumi na bitanu (150000), mu marushanwa y’ umuganda mu mwaka wa 2022-2023 birimo kuba buri gikorwa cyose bakoraga barakigaragazaga mu nyandiko.
Igikorwa cyo gushyikiriza Umudugudu wa Gisiza, igihembo wegukanye ku rwego rw’ Igihugu, cyahaye ku muganda rusange usoza Ukwezi kwa Nyakanga aho, mu Mudugudu wa Bugarama na wo wo mu Kagari ka Rugano muri uyu murenge wa Musebeya, na ho hatangiye ibikorwa byo kubaka ibiro by’ Umudugudu.