UMUGANDA NI UMWANYA MWIZA WO KUGANIRA KU ITERAMBERE RY’ABATURAGE.

Umuganda ni igikorwa kimaze kumenyerwa mu Rwanda aho buri Munyarwanda wese agira uruhare mu kwiyubakira urwamubyaye akoresheje imbaraga ze z’amaboko cyangwa se agakoresha izindi ngingo z’umubiri.

Ubwo hakorwaga umuganda rusange usoza ukwezi k’Ukwakir ku rwego rw’akarere ka Nyamagabe ukaba warakorewe mu Murenge wa Buruhukiro, Akagari ka Munini mu Mudugudu wa Gitovu hasijwe ikibanza kizubakwamo ikigo cy’amashuri cya Munini kubera ko nta kigo cy’ishuri cyabaga muri ako kagari.

Uyu muganda rusange usoza ukwezi witababiriwe n’abayobozi batandukanye barimo n’abayobozi bombi b’akarere bungirije yaba ushinzwe iterambere n’ubukungu hamwe n’ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza ndetse n’izindi nzego zitandukanye z’umutekano.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza Madamu Mujawayezu Prisca nyuma y’umuganda yasabye abaturage kwitabira kwishyura ubwisungane mu kwivuza kubera ko ubuzima buzima ariryo shingiro ry’imibereho kandi kwishyura ubwisungane mu kwivuza bigufasha kwivuza bikoroheye ku giciro gito.

Uyu muyobozi kandi yasabye abitabiriye uyu muganda kugira isuku haba ku mubiri, aho batuye ndetse naho bagenda hose bakarangwea n’isuku ariyo izabafasha kurwanya ibibazo bibangamira imibereho myiza y’abaturage .

Kabayiza Lambert, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere mu karere ka Nyamagabe yakanguriye abaturage kwicungira umutekano kandi bakawuharanira yababwiye ko bagomba gukora amarondo uko bikwiye kubera ko ariyo abafasha kurwanya icyaha kitaraba kandi akanabafasha kwicungira umutekano bityo ntihagire umwanzi wabaca mu rihumye.

Uyu muyobozi kandi yabasabye gukomeza gukora ibikorwa bibafasha kwirinda ibiza byaturuka ku mvura nyinshi yabakanguriye gukomeza guca imirwanyasuri ku misozi ihanamye kandi bakanatera ibiti bivangwa n’imyaka bitangwa na RAB na TUBURA ku bufatanye n’akarere.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere Kabayiza yasabye abahinzi n’aborozi gukangukira gutanga ubwishingiza bw’ibikorwa byabo harimo iby’ubuhinzi nk’ibigori ndetse n’ubworozi bw’inka kubera ko mu gihe bahuye n’ikiza ubwo bwishingizi bubafasha kudataha amara masa kandi barakoze.

Yababwiye ko iyo umuhinzi mworozi atanze ubwizhingizi bw’ibikorwa bye Leta imushyiriraho uruhare rwayo rungana na 40% maze yaramuka ahuye n’ibiza byamuganisha ku gihombo bakamwishyura ibyangirikiye muri icyo kiza bityo umuhinzi agakomeza kwiteza imbere nta mbogamizi y’igihombo yahura nacyo cy’ibiza.

Abaturage batuye mu kagari ka Munini by’umwihariko abatuye mu Mudugudu wa Gitovu bishimiye iryo shuri bagiye kubakirwa bavuga ko rizabasha kubona akazi mu gihe rizaba ryubakwa kandi rikazanafasha abana babo kubona ubumenyi mu buryo buboroheye badakoze urugendo rurerure nkuko byari bisanzwe bigenda.