UMUGANDA RUSANGE USOZA UKWEZI KWA NZERI MU KARERE WAHARIWE IBIKORWA BYO GUSIBURA UMUYOBORO W’ URUGANDA RW’ AMAZI RWA GISUMA WANGIJWE N’ IMVURA IMAZE IMINSI IGWA
Kuri uyu wa 30 Nzeri 2023, Perezida w’ Inama Njyana y’ Akarere Clothilde UWAMAHORO ari kumwe n' Umuyobozi w' Akarere Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI, uhagarariye Inkeragutabara mu Karere Lt Colonel John Agaba n' izindi nzego z' Umutekano zitandukanye bifatanyije n' Abaturage bo mu Murenge wa Gasaka mu Muganda Rusange usoza ukwezi kwa Nzeri 2023 aho basibuye Umuyoboro w’ Uruganda rw' Amazi rwa Gisum wangijwe n’ imvura imaze iminsi igwa.
Nyuma y’ uyu Muganda, Umuyobozi w’ Akarere Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yashimiye Abaturage ku bw' ingufu bagaragaje muri uyu ariko abasaba gufata amazi yo ku nzu mu rwego rwo kwirinda ko iki kibazo cyazongera kuba.
Meya Hildebrand kandi yahaye aba Baturage ubutumwa bwa Minisiteri y’ Ubutegetsi bw’ Igihugu MINALOC bujyanye no guhinga ubutaka bwose buhingwa, ubwo kugira isuku aho batuye no ku mubiri no kwirinda ibiyobyabwenge.
Yabahaye kandi ubutumwa bwa Minisiteri y’ Ubumwe bw’ Abanyarwanda n’ Inshingano Mboneragihugu(MINUBUMWE) bwo kwirinda amacakubiri ayo ari yo yose bakimakaza umuco w’ Ubudaheranwa ndetse n’ ubw’ Ikigo gishinzwe Imikurire y’ Umwana(NCDA) bw'uko abagabo bagomba gufasha abagore batwite n'abonsa kwita ku ndyo yuzuye mu rwego rwo kurinda abana babo igwingira.