UMUGANURA WIZIHIJWE ABAHINZI BISHIMIRA INTAMBWE BAMAZE GUTERA MU BUHINZI
Kuri uyu wa 04 Kanama, kimwe n’ ahandi hose mu gihugu, no mu Karere ka Nyamagabe hizihirijwe Umunsi w’ Umuganura aho abahinzi bishimiye intambwe bamaze gutera mu buhinzi.
Uyu munsi wizihirijwe mu Murenge wa Cyanika ku rwego rw’ Akarere, abaturage bavuze ko bitewe na gahunda zitandukanye Leta yabashyiriyeho nka NKUNGANIRE ku ifumbire mvaruganda n’ ubujyanama, umusaruro w’ ubuhinzi wiyongereye cyane. Balthazar MANIRAREBA, umwe mu bahinzi b’ inanasi bo muri uyu Murenge yaragize ati: “Umusaruro tweza wariyongereye cyane. Mu myaka yashize, kuri Ari imwe, twasaruragaho inanasi ziguze nk’ amafaranga y’ u Rwanda ibihumbi 10 gusa, ariko ubu tuyikuraho inanasi ziguze ibihumbi 50. Leta itugira inama ikaduha n’ amahugurwa ku buryo inadukorera ubuvugizi tukabona abaterankunga, bityo umusaruro ukiyongera.”
Mugenzi we yungamo ati: “Duhinga ibigori, tugahinga ibishyimbo na soya. Mu myaka yashize twahingaga dutegereje gusa gusarura ibyo kwirira ariko ubu tureza tukanasagurira amasoko kuko dukoresha ifumbire-mvaruganda. Ikindi kandi twahingaga mu gihe cy’ imvura gusa, ariko ubu turuhira no mu gihe cy’ izuba ryinshi tugasarura. Hegitari imwe dushobora kuyibonaho toni ziri hagati y’ enye n’ eshanu z’ ibigori, mu gihe mbere twayibonagaho munsi ya toni. Muri make wasangaga ari byo kwirira gusa na bwo ntibiduhaze.”
NDAYAMBAJE Aime Joel, Umuyobozi Ushinzwe Imirimo Rusange mu Karere ka Nyamagabe yavuze ko Leta y’ Ubumwe bw’ Abanyarwanda iha agaciro umuturage imugezaho gahunda zinyuranye zimufasha na we akihaza mu biribwa. Yaragize ati: “Twahoze dutambagira tureba ibyo abaturage ba Cyanika bejeje, byose turabikesha Leta y’ Ubumwe, Leta iha agaciro umuturage, na we akihaza mu biribwa.
Ni yo mpamvu Leta yashyizeho NKUNGANIRE ku ifumbire no ku mbuto kugira ngo twihaze mu musaruro tubona. Kugira ngo Abanyarwanda bihaze mu biribwa, Leta imaze gushyiraho NKUNGANIRE ku mbuto n’ ifumbire, igomba no gutanga ibikorwaremezo kugira ngo umusaruro wanyu wongere agaciro. Rero nk’ Akarere ka Nyamagabe icyo twabasezeranya ni uko tugomba kubaha imihanda, amazi, amashanyarazi n’ ibindi. Ni inshingano zacu nk’ Akarere ariko tubikesha Leta y’ Ubumwe”.
Umunsi w’ Umuganura, wizihizwa buri wa 5 wa Mbere w’ Ukwezi kwa Kanama, aho Abanyarwanda b’ ingeri zose basubiza amaso inyuma bakareba ibyo bagezeho, aho batsikiye kugira ngo bafate ingamba ndetse bakanahiga ibyo bazageraho mu bihe biri imbere. Umuganura w’ uyu mwaka wa 2023 wabaye Tariki ya 04 Kanama 2023, wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Umuganura, isoko y’ Ubumwe n’ ishingiro ryo kudaheranwa.”