UMUNSI W’ UMWANA W’ UMUNYAFURIKA WIZIHIJWE ABANA BASABWA KUBAHA NO GUFATA IBYEMEZO BIKWIYE MU BYO BAKORA
Kuri uyu wa 16 Kamena 2023, nk’uko byakozwe ku rwego rw’ Igihugu n' Akarere ka Nyamagabe kifatanyije n’ abana bo mu bigo by' Amashuri bitandukanye byo muri aka karere, mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzahanga w' Umwana w' Umunyafurika.
Muri ibi birori byabereye kuri Stade ya Nyagisenyi, Umuyobozi w' Akarere ka Nyamagabe Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yitsa ku nsanganyamatsiko y' uyu munsi ari yo ‘Uburenganzira bw’ Umwana mu Isi y’Ikoranabuhanga, yaragize ati: “Nubwo ari byiza gukoresha Ikoranabuhanga, ababyeyi mugomba kwitonda ndetse mukagenzura neza abana mu gihe bari kurikoresha. Yungamo ati:” Isi y’Ikoranabuhanga, n’Isi ikomeye. Isaba gushishoza. Iyo rikoreshejwe neza rigereranywa n’ibiryo bihiye. Abahanga bavuga ko ibyo turibonamo biha umwana ibiryo bihiye, kandi umwana wese uri hano ari mu kigero cyo kugirango avumbure, ashakishe, afate akondo akabumbe, abone ko haza kuvamo akantu kameze nk’agakombe. Ariko Digital Environment ibikwereka bibumbabumbye noneho ntugire ubushake bwo gukora mu kondo. Ndasaba urubyiruko gukoresha Ikoranabuhanga neza, mu bibafitiye akamaro. Icyo gihe ntabwo rizagira icyo ryangiza ku bana bacu.”
Yaboneyeho gusaba abana n’Urubyiruko rwitabiriye uyu munsi kubaha ababyeyi no kwitoza gufata ibyemezo bizabafasha gukunda umurimo no gutegura neza ejo habo hazaza. Mu gihe amashuri adodesha Uniforume, dushobora kwifashisha abarangije amasomo y’Ubudozi muri aka Karere bagahabwa akazi.