Umunsi w’Intwari: Abaturage ba Nyamagabe basabwe gusigasira ibyagezweho

Ku wa 01 Gashyantare 2023, mu Mirenge yose y’Akarere ka Nyamagabe hizihijwe Umunsi w’Intwari z’Igihugu maze abaturage basabwa gukomeza gusigasira ibyagezweho n’intwari z’u Rwanda nk’uko zabiharaniye.

Ku rwego rw’Akarere kwizihiza umunsi w’Intwari byabereye mu Mudugudu wa Subukiniro, Akagari ka Rugogwe mu Murenge wa Uwinkingi. Witabiriwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Clothilde, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Uwamariya Agnes ndetse n’inzego z’umutekano.

Muri uyu muhango hatanzwe ikiganiro cyagarutse ku mateka y’intwari z’u Rwanda n’ibyiciro zigiye zirimo.

Mu ijambo rya Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere yavuze ko ibimaze kugerwaho bitandukanye abanyarwanda babikesha intwari zitanze.

Yagize ati “Kuzirikana izo ntwari neza, kuziha agaciro zikwiye ni uguharanira gusigasira ibyo baharaniye. Kugira ngo tube intwari tugomba gukunda Igihugu, gukunda umurimo, gukunda bagenzi bacu, guharanira iterambere. Ibyo byose biratuganisha ku neza ya buri munyarwanda”.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere yasabye buri wese kwiyemeza icyo agiye gukora no kugambirira kuzaba intwari avuga ko kuba intwari ari ukugira umutima witangira abandi, kuba inyangamugayo, gukorera Igihugu no kureba inyungu rusange mbere yo kureba inyungu bwite.

Muri uyu muhango, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza yavuze ko kuba intwari bisaba kuzirikana indangagaciro z'abanyarwanda, avuga ko kwihangana, gukunda Igihugu, kugira intumbero no guharanira ibyiza byaranze intwari z'u Rwanda aribyo bitumye ubu abaturage bafite umutekano.