UMUNSI W’INTWARI Z’IGIHUGU MU KARERE WIZIHIJWE ABABYEYI BASABWA GUTOZA ABANA BABO UBUTWARI HAKIRI KARE

Kuri uyu wa 01 Gashyantare 2025, kuri Stade Nyagisenyi hizihirijwe ku nshuro ya 31, Umunsi w'Intwari z'Igihugu aho umushyitsi mukuru yari Honorable MUNYANDAMUTSA Jean Paul.

 Insanganyamatsiko y'uyu mwaka yagira iti:"Ubutwari n'ubumwe bw'Abanyarwanda, inkingi z'iterambere."

Kwizihiza Umunsi w'Intwari z'Igihugu ku rwego rw'Akarere, byatangijwe n'igikorwa cyo kumurika ibikorerwa mu Karere n'akarasisi.

Ubwo yahaga ikaze abashyitsi n’abatuye Akarere ka Nyamagabe bitabiriye ibi birori, Umuyobozi w'Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yasabye ababyeyi gutoza abana babo ubutwari bakiri bato.

Yagize ati:"Intwari ntiyivukira gusa. Ahubwo intwari irarerwa, igakura, ikitabwaho ari ko yitoza gukora ibikorwa by’ubutwari mu buzima bwayo bwa buri munsi. Ni nayo mpamvu Abanyarwanda bavuga ko nta gasozi kabura intwari. Ibi ni umukoro ku babyeyi twese turi hano, baba ari ab’iki gihe n’ab’igihe kizaza. Umwana atozwa ubutwari akiri muto."

Honorable MUNYANDAMUTSA Jean Paul yasabye abaturage b’Akarere ka Nyamagabe kwigira ku bikorwa by’Intwari z’Igihugu kandi bagaharanira kuba umwe.

Mu bandi bashyitsi bifatanyije n’Akarere kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 31 harimo Honorable AYINKAMIYE Spéciose na Honorable TUMUKUNDE Aimé Marie Ange.

Ku rwego rw’Akarere hari Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Madame Clotilde UWAMAHORO, abagize Inama y’Umutekano Itaguye y’Akarere n’abandi.