UMUNSI W’INTWARI Z’IGIHUGU WIZIHIJWE HAZIRIKANWA IBIKORWA BYAZIRANZE
Kuri uyu wa 01 Gashyantare 2024, Kuri Stade Nyagisenyi habereye ibirori byo kwizihiza ku nshuro ya 30, Intwari z’Igihugu hazirikanwa ibikorwa byaziranze.
Ibi birori byabanjirijwe n’akarasisi k’Abikorera bo mu Karere ka Nyamagabe ndetse n’imurikabikorwa ry’ibikorerwa mu Karere cyane cyane iby’Abanyeshuri.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yavuze ko kwizihiza Umunsi w’Intwari ari amahirwe yo kuzirikana ibikorwa byaziranze.
Yagize ati: “Kwizihiza Umunsi w’Intwari ni amahirwe yo kuzirikana ibikorwa byaziranze byiganjemo ibyo kugira ishyaka, umurava, gukunda Igihugu, kucyagura, kukirinda no kucyitangira byose bigamije iterambere ry’Abanyarwanda. Ndabasaba mwese gushyigikira kuvoma mu ndangagaciro z’ubutwari, tugashyigikira Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu cyacu mu guteza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda kuko ari kwagura Igihugu cyacu dusabwa n’Intwari zatubanjirije.
Yasabye Ababyeyi kuzirikana ko umuco w’Ubutwari utozwa abana bakiri bato, bityo bagomba kuwubatoza cyane cyane bongera amasaha y’ibiganiro mbere yo kuryama.
Yasabye Urubyiruko kwirinda ibyonnyi birimo ubusinzi, ibiyobyabwenge no kwiyandarika.
Umunsi w’Intwari z’Igihugu wizihijwe ku nshuro ya 30, wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu.”