Umunsi wo Kwibohora wizihijwe hatahwa Ibyumba by’ Amashuri yigisha Ubuhinzi n’ Ubworozi n’ Ikiraro cyo mu Kirere
Ibi Byumba 6 by’Amashuri y’Ubuhinzi n’Ubworozi biherereye muri Groupe Scolaire Gatare, mu gihe iki Kiraro cyo mu Kirere gihuza Umurenge wa Nkomane n’wa Gatare.
Nyuma yo guhabwa iri Shuri, abaturage bo mu Murenge wa Gatare bahize kuzaribyaza umusaruro, bahuriza ko bazaryifashisha mu gutyaza Ubumenyi mu bijyanye n’Ubuhinzi n’Ubworozi bari basanzwe bakora mu buryo bwa gakondo.
Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI, Umuyobozi w’ Akarere ka Nyamagabe agaruka ku kamaro k’iri Shuri yagize ati:”Ibikorerwa muri iri Shuri biragaragaza ko imbere hashimishije. Ni Ishuri rifite ibikoresho bigezweho. Ntagushidikanya ko abana bacu bazabyifashisha ndetse bikazatanga umusaruro ku muturage wacu by’umwihariko uwo muri uyu Murenge”.
Meya NIYOMWUNGERI yavuze ko iri Shuri ryubatswe muri uyu Murenge nk’Umurenge ufite Abahinzi ntangarugero kandi bagaragaza umusaruro w’Ubuhinzi ushimishije.
Ati: “Twasanze Umurenge wa Gatare ufite Ubutaka bwiza, bubereye Ubuhinzi. Ni yo mpamvu ku rwego rw’ Akarere, Ishuri ry’ Imyuga rijyanye n’ Ubuhinzi n’ Ubworozi twarizanye hano kugira ngo tubashe kubaha Ubumenyi n’ubushobozi mu kuvugurura Ubuhinzi.”
Uretse iri Shuri n’Ikiraro cyo mu Kirere, hatashywe kandi Post de Sante ya Shyeru n’ibindi bikorwa byatashywe mu Mirenge itandukanye y’aka Karere.
Buri Tariki ya 04 Nyakanga, ni bwo u Rwanda rwizihiza Umunsi wo Kubohora Igihugu. Ni nyuma y’ uko Ingabo zahoze ari iza RPA-Inkotanyi zifatiye Umujyi wa Kigali tariki nk’ iyi mu 1994, zikawirukanamo Ingabo za EX-FAR, ibyahise bishyira akadomo kuri Jenoside yakorerwaga Abatutsi.