Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara yitabiriye igitondo cy’isuku muri Nyamagabe

Ibi bikorwa byakorewe ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Murambi aho abitabiriye bakoze isuku mu muhanda uca munsi y’urwibutso bawuharura bakanakubura ndetse bagakupakupa ibyatsi biri ku ruzitiro rw’urwibutso.

Ibi bikorwa byitabiriwe kandi n’abayobozi b’Akarere n’inzego z’umutekano.

Nyuma yo gukora isuku hatanzwe ubutumwa bwagarutse ku gukangurira abaturage gukomeza kwitabira ibikorwa byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira umuco w’isuku, kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante) bwa 2022-2023, no kurwanya no kwirinda COVID19.