UMUNYAMABANGA UHORAHO MURI MINISITERI Y’ UBUZIMA YASUYE IBITARO BYA KIGEME ABYIZEZA UBUFATANYE

Kuri uyu wa 21 Kanama 2023, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ Ubuzima (MINISANTE) Zachée IYAKAREMYE aherekejwe n’ Umuyobozi w’ Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yasuye Ibitaro bya Kigeme, ashima ubufatanye buri hagati yabyo, Akarere na EAR Diyosezi ya KIGEME abyizeza ko iyi Minisiteri izakomeza kubishyigikira kugira ngo bikomeze kugera ku ntego zabyo.

Umuyobozi w’ Akarere ka Nyamagabe Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yijeje Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ Ubuzima gukomera ku muco w’ ubufatanye kugira ngo intambwe ibi Bitaro bimaze gutera idasubira inyuma.

Ubu bufatanye bwanagarutsweho kandi n’ Umwepiskopi wa EAR Diyosezi ya Kigeme, Musabyimana Assiel.

Mu bandi baherekeje Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ Ubuzima harimo Umuyobozi w’ Akarere Wungirje Ushinzwe Imibereho Myiza, Madame Agnès UWAMARIYA, Umuyobozi Ushinzwe Imirimo Rusange mu Karere Ndayambaje Aimé Joël. Ibitaro bya Kigeme biherutse gutsindira Inyenyeri ya 2 ku nshuro ya 2 muri 3 zibaho.