UMURENGE WA GASAKA WEGUKANYE IMODOKA Y’IGIHEMBO CY’ISUKU, UMUTEKANO NO KURWANYA IGWINGIRA MU BANA

Kuri uyu wa 19 Kamena, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Honorable Jean Claude MUSABYIMANA yashyikirije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka, imodoka watsindiye mu marushanwa yateguwe na Polisi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), hagamijwe kwimakaza isuku n’umutekano no kurwanya igwingira mu bana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka, yavuze ko izabafasha cyane, kandi muri byinshi.

Mu byatumye uyu Murenge wa Gasaka wegukana iki gihembo, harimo kuba ubukangurambaga bwakoze bwarasize inzu hafi ya zose zikurungiye, abaturage bafite uturima tw’imboga n’ibiti byibura bitatu by’imbuto, imbuga zisa neza, abantu bafite udutara tw’amasahani, bitabira amarondo n’ibindi. Ubu bukangurambaga kandi bwasize udusantere tw’ubucuruzi dufite isuku kuko inzu zisa neza n’imbuga zikaba ziriho amapave.

Ibirori byo gutanga iyi modoka byitabiriwe kandi na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madame Alice KAYITESI, Umuyobozi w'Ingabo n'uwa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Madame Agnès UWAMARIYA n'abandi.