UMUYOBOZI W’ AKARERE WUNGIRIJE USHINZWE IMIBEREHO MYIZA Y’ ABATURAGE N’ UMUSHUMBA WA EAR, DIYOSEZI YA KIGEME BIFATANYIJE N’ IBITARO BYA KIGEME MU GITONDO CY’ ISUKU
Kuri uyu wa 07 Ugushyingo 2023, Umuyobozi w’ Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’ Abaturage Madame Agnès UWAMARIYA ari kumwe na Nyiricyubahiro Mgr Assiel MUSABYIMANA, Umushumba wa EAR, Diyosezi ya Kigeme bifatanyije n' Ubuyobozi n' Abakozi b' Ibitaro bya Kigeme mu Gitondo Cy' Isuku aho bateye ibiti by' imbuto mu mu busitani bw’ ibi Bitaro.
Nyuma y’ umuganda, Umuyobozi w’ Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’ Abaturage yahaye Abakozi b’ Ibitaro ubutumwa bwibanze ku kunoza imitangire ya serivisi no kugira isuku.
Yagize ati: “Mugomba gutanga serivisi nziza kandi mukagira isuku ndetse mukayitoza n’ ababagana.”
Igitondo cy’ Isuku ni gahunda imaze gushinga imizi mu Ntara y’ Amajyepfo by’ umwihariko mu Karere ka Nyamagabe, aho buri wa Kabiri Abayobozi n’ Abaturage bazinduka bakora isuku ahantu hatandukanye harimo ku mihanda, ahahurira abantu henshi nko ku Mavuriro, mu Bigo by’ Amashuri, mu Midugudu y’ Icyitegererezo n’ ahandi.