UMUYOBOZI W’ AKARERE WUNGIRIJE USHINZWE IMIBEREHO MYIZA Y’ ABATURAGE YASHIMYE ISUKU YASANZE MU ISANTERI Y’ UBUCURUZI YA TABA YO MURI GASAKA

Kuri uyu wa 19 Ukuboza 2023, Ubwo Umuyobozi w' Akarere Wungrije Ushinzwe Imibereho Myiza y' Abaturage Madame Agnès UWAMARIYA yifatanyaga n' Abaturage bo mu Murenge wa Gasaka, by' umwihariko abo mu Kagari ka Ngiryi mu Gitondo cy' Isuku yashimiye isuku yasanze mu isanteri y' ubucuruzi ya Taba. Yabasabye kuyikomeza ndetse bagaharanira ko igihembo nyamukuru mu Marushanwa y’ Isuku ari cyo cy’ imodoka cyataha muri uyu Murenge.

Isanteri y’ ubucuruzi ya Taba ni yo yabimburiye izindi mu Murenge wa Gasaka, mu kurimbisha inzu z’ ubucuruzi zikora ku muhanda wa kaburimbo homekwa amakaro ku nkuta zazo. Ni nyuma yuko igikorwa cyo gusasa amapave ku mbaraza zazo cyo kirangiye. Kuri ubu kandi hari no guterwa imikindo kuri izo mbaraza.