UMUYOBOZI W’ AKARERE WUNGIRIJE USHINZWE IMIBEREHO MYIZA YIFATANYIJE N’ ABATUYE UMURENGE WA BURUHUKIRO MU MUGOROBA W’ IMIRYANGO
Kuri uyu wa 20 Kanama 2023, Umuyobozi w’ Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’ Abaturage Madame Agnès UWAMARIYA yifatanyije n’ abatuye Umurenge wa Buruhukiro, Akagari ka Munini, Umudugudu wa Gitovu, mu Mugoroba w’ Imiryango aho yabaganirije kuri gahunda za Leta zitandukanye.
Umuyobozi w’ Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’ Abaturage Madame Agnès UWAMARIYA yahaye impanuro abatuye muri uyu Mudugudu ku bijyanye n’ isuku n’ isukura, uburyo bwo kwimakaza ibiganiro mu muryango, kurwanya igwingira mu bana, kugira umuryango ushoboye kandi utekanye n’ ibindi.
Nyuma y’ izi impanuro, Abaturage batanze ibitekerezo ndetse hanashimirwa mu ruhame, ingo 22 zitabiriye ari umugabo n' umugore.
Umugoroba w’ Imiryango, ni urubuga abagize imiryango batuye mu Midugudu bahuriramo kugira ngo bungurane ibitekerezo ku ngamba zafatwa kugira ngo barusheho kwiteza imbere no kunoza imibanire yabo, bakumira kandi bakemura amakimbirane ashobora kuvuka mu ngo, mu baturanyi cyangwa ahandi aho ari ho hose.