UMUYOBOZI W’ AKARERE WUNGIRIJE USHINZWE ITERAMBERE RY’ UBUKUNGU YAYOBOYE INAMA YAREBEYE HAMWE UKO IFUMBIRE AKARERE KAHAWE YAKORESHEJWE
Kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2023, Umuyobozi w' Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry' Ubukungu yayoboye inama ya Command Post y' Ubuhinzi mu Karere yarebeye hamwe uko igikorwa cyo kubagara ibigori hakoreshejwe ifumbire mvaruganda ya DAP yunganiwe na Leta 100% cyagenze.
Muri iyi nama hagaragajwe ko ifumbire igera kuri toni 10, Akarere kahawe kayikoresheje neza, ubu kakaba kongewe indi ingana na toni 23.
Inama yafashe umwanzuro wuko iki cyumweru kirangira iyi fumbire yagejejwe mu Mirenge kugira ngo ikoreshwe.
Muri rusange ubuhinzi buhagaze neza mu Karere ka Nyamagabe.
Ibi bishimangirwa nuko ubwo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ Ubuhinzi n’ Ubworozi MINAGRI, Dr. Kamana Olivier yasuraga Akarere ku wa 08 Ugushyingo 2023, yashimye uburyo gahagaze mu bijyanye n’ ubuhinzi mu gihembwe cy’ ihinga 2024A ndetse anashima imikorere ya Command Post y’ Ubuhinzi (Itsinda rishinzwe gukurikirana ibikorwa by’ ubuhinzi) mu Karere.