Umuyobozi w' Akarere yakoreye umuganda udasanzwe wo guhinga ubutaka butari buhinze mu Murenge wa Kibumbwe
Kuri uyu wa 07 Ukwakira 2023, Umuyobozi w’ Akarere Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yifatanyanyije n’ Abaturage bo mu Murenge wa Kibumbwe, mu muganda udasanzwe wo guhinga ubutaka budahinze n’ ubutahingwaga watangirijwe ku rwego rw’ Akarere muri uyu Murenge.
Uyu muganda wari witabiriwe n’ Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Kibumbwe, abahagarariye Urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano na bamwe mu Baturagwe bo muri uyu Murenge by’ umwihariko abo mu Kagari ka Nyagatovu, waranzwe no gutabira isambu y’ uwitwa Uzamushaka Petronille n’ iy’ Itorero ADEPR Nyagatovu.
Nyuma y’ uyu muganda, Umuyobozi w’ Akarere Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yahaye aba Baturage ubutumwa bwo kwihutira guhinga ubutaka bwose budahinze mu rwego rwo kwihaza mu biribwa no kurwanya ubukene.
Habayeho kandi n’ igikorwa cyo gupima ku bushake Abagore bagejeje ku myaka 35 kuzamura n’ Abagabo bafite imyaka 40 kuzamura, indwara zitandura zirimo Diyabete n’ Umuvuduko w’ Amaraso.
Uyu muganda udasanzwe wo guhinga ubutaka bwose butari buhinze, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry' Ubukungu Bwana Thadée HABIMANA we yawukoreye mu Murenge wa Cyanika, mu gihe Umuyobozi w’ Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’ Abaturage Agnès UWAMARIYA we yawukoreye mu Murenge wa Gasaka.
Uyu muganda udasanzwe wo guhinga ubutaka butari buhinze n’ ubutarahingwaga mu rwego rwo kurwanya ubukene no kwihaza mu biribwa, Umuyobozi Ushinzwe Imirimo Rusange NDAYAMBAJE Aimé Joël we yawukoreye mu Murenge wa Musebeya, mu Kagari ka Gatovu.