UMUYOBOZI W’ AKARERE YASABYE ABAVUMVU N’ ABAHOZE ARI ABAHIGI BO MU MIRENGE IKORA KURI NYUNGWE KUYIRINDA INKONGI Z’ UMURIRO

Kuri uyu wa 05 Nzeri 2023, Umuyobozi w’ Akarere ka Nyamagabe Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yagiranye ibiganiro n’ Abavumvu ndetse n’ abahoze ari Abahigi bo muri imwe Mirenge ikora ku Ishyamba rya Nyungwe abasaba kuyibungabunga bayirinda inkongi z’ umuriro.

Ishyamba rya Nyungwe ni ryo shyamba cyimeza rinini u Rwanda rufite, rikanaba Pariki.

Mu rwego rwo gukomeza kurisigasira ni ngombwa kuririnda ibyaryangiza birimo inkongi z’ umuriro dore ko rinabarizwamo amoko y’ inyamaswa anyuranye yinjiza Amadevize iyo ba Mukerarugendo bazisuye.

Ubuyobozi bw’ Akarere ka Nyamagabe nka kamwe mu Turere dukora kuri iri Shyamba katangije ubukangurambaga bwo gushishikariza abatuye mu Mirenge irikoraho by’ umwihariko abarikoreragamo ibikorwa binyuranye n’ ababikorera mu nkengero zaryo kugira uruhare mu kuririnda inkongi z’ umuriro.

Ubwo yahuraga n’ Abavumvu ndetse n’ abahoze ari Abahigi bo mu Mirenge Nkomane, Gatare na Buruhukiro imwe mu yikora ku Ishyamba rya Nyungwe, Umuyobozi w’ Akarere Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yabasabye gukora uko bashoboye kose bakaririnda inkongi z’ umuriro kuko ngo uretse kuba ribafitiye akamaro nk’ abarituriye, rinagafitiye n’ igihugu muri rusange.

Meya Hildebrand yasabye kandi Abavumvu bafite imizinga ku mukandara w’ iri shyamba kujya bakora n’ Ubuyobozi bw’ Imirenge bakabumenyesha mbere yo kujya guhakura.

Abavumvu n’ abahoze ari Abahigi biyemeje gukora uko bashoboye kose bakarinda Ishyamba rya Nyungwe.

Ubu bukangurambaga bwo kurinda inkongi z’ umuriro Ishyamba rya Nyungwe mu Mirenge ya Kitabi na Uwinkingi na yo ikora kuri iri Shyamba, bwayobowe n’ Umuyobozi w’ Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’ Abaturage Madame Agnès UWAMARIYA.