Umuyobozi w’ Akarere yashyikirije Abashinzwe Ubuhinzi mu Mirenge Mudasobwa abasaba kuzibyaza umusaruro

Kuri uyu wa 11 Nzeri 2023, Umuyobozi w’ Akarere ka Nyamagabe Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yashyikirije Abashinzwe Ubuhinzi mu Mirenge yose igize Akarere Mudasabwa abasaba kunoza akazi bakora ndetse bakihatira gukoresha ikoranabuhanga.

Izi Mudasobwa, aba Bashinzwe Ubuhinzi mu Mirenge bazihawe nyuma y’ inama yareberaga hamwe uko Akarere gahagaze mu gutegura imirima no gutera ndetse n’ uko Abahinzi bari kwitabira kwiyandikisha muri Smart Nkunganire.

Ubwo yazibashyikirizaga, Meya Hildebrand yabasabye kwita ku nshingano zabo banoza amakuru batanga ndetse bakanitabira gukoresha ikoranabuhanga.

Gahunda yo guha Abashinzwe Ubuhinzi mu Mirenge Mudasobwa ni umwanzuro w’ inama yahuje Minisiteri y’ Ubuhinzi n’ Ubworozi(MINAGRI), iy’ Ubutegetsi bw’ Igihugu (MINALOC), Abaguverineri b’ Intara, Abayobozi b’ Uuturere, Abayobozi b’ Amashami y’ Ubuhinzi n’ Ubworozi mu Turere, Abavuzi b’ Amatungo n’ Abashinzwe Ubuhinzi mu Mirenge yose igize Igihugu wabereye I Nyamata mu Karere ka Bugesera kuva ku wa 03 kugeza ku wa 04 Nzeri 2023 yiga ku kongera umusaruro w’ Ubuhinzi n’ Ubworozi.

Mudasobwa zatanzwe zose hamwe ni 17 zihwanye n’ Imirenge igize Akarere ka Nyamagabe.