UMUYOBOZI W’ AKARERE YATANGIJE URUGERERO RW’ INKOMEZABIGWI, IKICIRO CYA 11/2023
Kuri uyu wa 25 Nzeri 2023, Umuyobozi w’ Akarere ka Nyamagabe Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yatangirije ku rwego rw’ Akarere mu Murenge wa Musange, Urugerero rw’ Inkomezabigwi, Ikiciro cya 11 hasizwa ikibanza kigiye kubakwamo ibyumba by’ Amashuri 3 kuri GS Musange.
Hirya no hino mu Gihugu, kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Nzeri 2023, ni bwo Urugerero rw’ Inkomezabigwi, Ikiciro cya 11/2023 rwatangiye.
Mu Karere ka Nyamagabe, rwatangijwe n’ Umuyobozi w’ Akarere Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI wifatanyije n’ Urubyiruko ruje gutozwa nn’ urwatojwe mu byiciro byabanje gusiza ikibanza kigiye kubakwaho ibyumba by’ Amashuri 3 bizajya byigirwamo Amasomo y’ Imyuga muri GS Musange.
Meya Hildebrand NIYOMWUNGERI yasabye uru Rubyiruko rugiye gutozwa mu gihe cy’ amezi hafi 2 gushyira imbaraga mu byo rukora rwirinda kwishora mu ngeso mbi izo ari zo zose, kandi bakimenyereza kubazwa inshingano hakiri kare.
Yagize ati: “Rubyiruko, niba mushaka guhamya umuco w’ ubutore, mugendere kure ubusinzi n’ ibiyobyabwenge ndetse munagendere kure ibikorwa ibyo ari byo byose biganisha ku kuba imbata y’ ikintu kitari cyiza kuko na cyo ari nk’ ikiyobyabwenge. Mugomba kandi kurangwa n’ umuco wo gukunda umurimo ari na ko mwitoza kubazwa inshingano hakiri kare.
Intumwa ya Minisiteri y’ Ubumwe bw’ Abanyarwanda n’ Inshingano Mboneragihugu(MINUBUMWE) Bwana Donatien NIKUZE yasabye uru Rubyiruko rutangiye Urugerero rw’ Inkomezabigwi, Ikiciro cya 11 kurangwa n’ Ubumwe ndetse n’ Ubupfura.
Urubyiruko rwitabiriye Urugero rw’ Inkomezabigwi mu Murenge wa Musange rugera kuri 87 mu gihe mu Karere kose ari 756.
Urugerero rw’ Inkomezabigwi rwatangiye kuri uyu wa 25 Nzeri 2023, rukaba ruzasozwa ku wa 18 Ukuboza 2023.
Bimwe mu bikorwa uru Rubyiruko ruzibandaho muri iki gihe cy’ Urugerero birimo guhangana n’ ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’ Abaturage (Human Security Issues) aho ruzabifashwamo n’ urundi rwoherejwe n’ Umuryango CORPS AFRICA.