UMUYOBOZI W’ AKARERE YAYOBOYE INAMA Y’ MICUNGIRE Y’ IBIZA
Kuri uyu wa 14 Nzeri 2023, Umuyobozi w’ Akarere ka Nyamagabe Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yayoboye inama y’ Imicungire y’ ibiza yarebeye hamwe uko imibereho y’ abakuwe mu byabo n’ Ibiza byatewe n’ imvura nyinshi yaguye hagati y’ Ukwezi kwa Werurwe na Gicurasi uyu mwaka wa 2023 yifashe.
Muri rusange byagaragaye ko imibereho y’ abakuwe mu byabo n’ ibiza itifashe neza, hafatwa ingamba z’ uko hagiye gukorwa ibishoboka byose igahinduka.
Nyuma y’ iyi nama, Meya Hildebrand NIYOMWUNGERI yakiriye itsinda ry’ Abakozi ba Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’ Ubutabazi(MINEMA) riyobowe na Christine Hitimana NIYOTWAMBAZA, Umuyobozi Mukuru ushinzwe kugenzura no kwitegura gukumira ibiza, rije kureba uko Akarere ka Nyamagabe kiteguye gufasha abashobora kugirwaho ingaruka n’ ibiza muri iki gihe cy’ imvura y’ Umuhindo.
Muri rusange iri tsinda ryashimye uko Akarere kiteguye mu bijyanye no gufasha abashobora kugirwaho ingaruka n’ ibiza ariko rinatanga inama zirimo iy’ uko Command Posts z’ imicungire y’ ibiza zatangira gukora.
Hari kandi n’ iy’ uko byibura buri Murenge wagira ahantu ho guhungishiriza abibasiwe n’ Ibiza (Evacuation Site), noneho ku rwego rw’ Akarere hakaba hari inini.
Ku rwego rw’ Akarere hatoranyijwe iya Munombe iherereye mu Murenge wa Gasaka.
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’ Ubutabazi(MINEMA) iherutse gutangaza ko muri uyu mwaka wa 2023 gusa, ibiza byahitanye abantu bagera kuri 202, barimo 135 bahitanywe n’ ibiherutse kwibasira Intara y’ Amajyaruguru, iy’ Iburengerazuba n’ iy’ Amajyepfo by’ umwihariko Akarere ka Nyamagabe muri Gicurasi 2023.
Ni ku bw’ iyo mpamvu iyi Minisiteri hamwe n’ iy’ Ubutegetsi bw’ Igihugu(MINALOC) ziri gukora uko zishoboye kose ngo zikure abantu mu manegeka kuko ngo iri kugwa muri aya mezi na yo ishobora kuba mbi nk’ uko bitangazwa n’ Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe Iteganyagihe (Meteo Rwanda).