UMUYOBOZI W’ AKARERE YAYOBOYE INTEKO Y’ ABATURAGE I MUGANO ABASABA KUTIGOMEKA KU BUYOBOZI
Kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2023, Umuyobozi w’ Akarere Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yayoboye Inteko y’ Abaturage mu Kagari ka Yonde, mu Murenge wa Mugano asaba Abaturage baho kutigomeka ku Buyobozi n’ ibindi.
Bimaze kumenyerwa ko ku gicamunsi cya buri wa kabiri, hirya no hino mu Tugari haba Inteko z’ Abaturage aho Abayobozi begera Abaturage bakabaganiriza kuri gahunda za Leta zitandukanye, bakanakira ibibazo byabo bagafatanya kubiha umurongo.
Umuyobozi W’ Akarere Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yatangiye ashima Abaturage b’ Umurenge wa Mugano by’ umwihariko abo mu Kagari ka Yonde ku bw’ imbaraga bashyize mu guhinga ubutaka butahingwaga mu rwego rwo kwihaza mu biribwa ariko abasaba ko bakomeza iki gikorwa.
Meya NIYOMWUNGERI yikije cyane ku gusaba aba Baturage kwirinda kwigomeka ku Buyobozi.
Yagize ati: “Muri uyu Murenge ni ho dufite imibare iri hejuru y’ abahamagazwa na RIB ntibitabe. Uyu muco si wo, muwucikeho.”
Yabasabye kandi gukunda umurimo, bakirinda ibiyobyabwenge cyane cyane Urubyiruko, kugira isuku umuco n’ ibindi.
Umuyobozi w’ Akarere yafashe n’ umwanya wo kwakira ibibazo by’ Abaturage, maze afatanya n’ Ubuyobozi bw’ uyu Murenge kubiha umurongo.
Byinshi mu byabajijwe byibanze ku bikorwaremezo nk’ imihanda bitaragezwa muri aka Kagari.
Meya NIYOMWUNGERI yabijeje ko hagiye gushyirwamo imbaraga bimwe muri ibi bikorwaremezo bikaboneka.