UMUYOBOZI W’ AKARERE YAYOBOYE INTEKO Y’ ABATURAGE MU MURENGE WA CYANIKA

Kuri uyu wa 07 Ugushyingo 2023, Umuyobozi w’ Akarere ka Nyamagabe Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yayoboye Inteko y’ Abaturage mu Murenge wa Cyanika, mu Kagari ka Kiyumba abasaba gukora cyane bakarwanya ubukene.

Bimaze kumenyerwa ko ku gicamunsi cya buri wa Kabiri, hirya no hino mu Tugari haba Inteko z’ Abaturage aho Abayobozi batandukanye babaganiriza kuri gahunda za Leta zitandukanye, nyuma bakakira ibibazo byabo, bakanafatanya kubiha umurongo.

Ubwo yaganiraga n’ Abaturage bo mu Kagari ka Kiyumba, Meya NIYOMWUNGERI yabasabye gukora cyane bakiteza imbere.

Yagize ati: “Mugomba kongera amasaha yo gukora. Urugero, niba ugiye mu murima mu gitondo, ukavamo nka saa saba ukaruhuka isaha imwe ukongera ugasubirayo. Ntaho uzahurira n’ ubukene. Nta mpamvu yo kugira ngo amasaha menshi muyamare mu kabari.”

Meya NIYOMWUNGERI yasabye kandi aba Baturage kurangwa n’ isuku igihe cyose ndetse bakiteganyiriza muri Ejo Heza, gahunda ya Leta y’ ubwiteganyirize bw’ igihe kirekire.

Umuyobozi w’ Akarere kandi afatanyije n’ Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Cyanika bakiriye ndetse banaha umurongo ibibazo bagejejweho n’ Abaturage bo muri aka Kagari ka Kiyumba.