UMUYOBOZI W’ AKARERE YAYOBOYE INTEKO Y’ ABATURAGE MU MURENGE WA CYANIKA ASHIMIRA ABATURAGE URUHARE BAGIZE AKARERE KAKAZAMURA AMANOTA MU MIYOBORERE

Kuri uyu wa 19 Ukuboza 2023 Umuyobozi w' Akarere Hildebrand NIYOMWUNGERI yayoboye Inteko y'Abaturage mu Kagari ka Karama, mu Murenge wa Cyanika ashimira Abaturage b’ uyu Murenge ku bwo kuba bari mu batumye mu mwaka wa 2023, Akarere kava ku mwanya wa nyuma ku rwego rw'Igihugu kakaza ku wa 10 mu bijyanye n' uko Abaturage babona imiyoborere n' imitangire ya serivisi hakurikijwe Uturere ndetse kakaba n' aka mbere mu kuzamura amanota nk' uko byagaragajwe n' ubushakashatsi bw’ Urwego rw’ Igihugu rw’ Imiyoborere RGB.

Umuyobozi w’ Akarere kandi yabashimiye ko bahanze agashya bise Impumuro kifashishwa mu guca amakimbirane mu miryango, kakaba karaje no mu dushya 14 twahembwe ku rwego rw' Igihugu. yasabye Abaturage b' Umurenge wa Cyanika kwirinda gusesagura mu minsi mikuru kandi bakirinda ko kwishima kwabo kwababuza umudendezo. Muri iyi Nteko y' Abaturage habayeho n' umwanya wo kwakira ibibazo n' ibitekerezo by' Abaturage ndetse biganirwaho.