UMUYOBOZI W’ AKARERE YIFATANYIJE N’ ABATURAGE BA MUGANO MU MUGANDA RUSANGE USOZA UKWEZI KW’ UKWAKIRA 2023

Kuri uyu wa 28 Ukwakira 2023, Umuyobozi w' Akarere Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yifatanyije n' Abaturage b' Umurenge wa Mugano by' umwihariko abo mu Kagari ka Gitwa, mu Muganda Rusange usoza Ukwezi kw' Ukwakira aho bacukuye imirwanyasuri munsi y' Ishuri Ribanza rya Mwumba (EP Mwumba) ku buso bwa 1.2Ha, banatera ibiti bivangwa n' imyaka bigera kuri 200 mu butaka bw' iri Shuri mu gutangiza Igihembwe cyo gutera ibiti.

Nyuma y’ Umuganda, Meya NIYOMWUNGERI yashimiye aba Baturage ku bw' ubwitange bagaragaje muri ibi bikorwa by’ Umuganda usoza Ukwezi kw’ Ukwakira 2023, aboneraho no kubasaba kubikomeza muri iki gihe cy' umuhindo mu rwego rwo gufata ubutaka.

Yabasabye kandi gucukura ibyobo bifata amazi mu rwego rwo kwirinda ko amazi aturuka ku nzu yakomeza gutwara ubutaka burimo n’ ubuhingwa.

Nk' uko kandi byari biteganyijwe ko nyuma y' Umuganda usoza Ukwezi kw' Ukwakira 2023 haba Amatora yo kuzuza Inzego, muri aka Kagari ka Gitwa, Umuyobozi w' Akarere yakurikiranye Amatora yo kuzuza Komite Nyobozi y' Umudugudu, ayo kuzuza Komite Nyobozi y' Inama y' Igihugu y' Abagore, ayo kuzuza Komite Nyobozi y' Inama y' Igihugu y' Urubyiruko, ayo gutora Umujyanama Rusange uhagararira Umudugudu mu Kagari (aho batari) n’ aya Biro y' Inama Njyanama y' Umudugudu.

Ibikorwa by’ Umuganda usoza Ukwezi kw’ Ukwakira 2023 n’ iby’ Amatora yo kuzuza Inzego z’ Umudugudu zitari zuzuye n’ inshya, wanakozwe no mu yindi Midugudu igize Akarere aho Umuyobozi w’ Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ Ubukungu Bwana Thadée HABIMANA n’ Umuyobozi w’ Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’ Abaturage Agnès UWAMARIYA babyitabiriye.