UMUYOBOZI W’ AKARERE YIFATANYIJE N’ ABATURAGE BO MU MURENGE WA TARE KUBAGARA IBIGORI HAKORESHEJWE IFUMBIRE MVARUGANDA
Kuri uyu wa 06 Ugushyingo 2023, Umuyobozi w' Akarere Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI ari kumwe na Lt Col. John Agaba, Umuyobozi w' Inkeragutabara mu Karere n' abari bahagarariye inzego zinyuranye, yifatanyije n’ Abaturage bo mu Murenge wa Tare mu muganda udasanzwe wo kubagara ibigori hakoreshejwe ifumbire mvaruganda ya DAP.
Iyi fumbire yunganiwe na Leta 100%, yatanzwe mu rwego rwo kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa.
Nyuma y’ umuganda, Meya NIYOMWUNGERI yahaye aba Baturage ubutumwa bwo kwirinda kuvanga imyaka mu mirima kuko biteza igihombo.
Yagize ati: “Iyo ufashe umurima ukawuvangamo imyaka biteza igihombo kuko nta kimwe cyera uko bikwiye. Ikindi kandi twahawe ifumbire nke kuko basanze ubuso bw’ ubutaka buhujwe ari buto. Murumva rero ko kuvanga imyaka biduteza igihombo gikomeye.”
Uyu muganda udasanzwe wo kubagara ibigori hakoreshejwe ifumbire mvaruganda Leta y’ u Rwanda yageneye Abaturage kuri Nkunganire ya 100%, wakozwe no mu yindi Mirenge igize Akarere.
Toni zigera ku 10 z’ ifumbire mvaruganda ya DAP, ni zo zahawe Akarere ka Nyamagabe kugira ngo yifashishwe mu kubagara ibigori bihinze ku masite yatoranyijwe mu rwego rwo kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa.