Umuyobozi w’ Akarere yizeje abafite ubutaka i Nyabivumu, ahatoranyijwe Site y’ Imiturire kuzahashyira ibikorwaremezo bihagije
Kuri uyu wa 11 Nzeri 2023, Umuyobozi w’ Akarere ka Nyamagabe Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yasuye abafite ubutaka mu Kagari ka Nyabivumu, mu Murenge wa Gasaka, ahatoranyijwe kuzashyirwa Site y’ Imiturire igezweho abizeza ko mbere yo kugira ngo hakatwe ibibanza hazabanza gushyirwa ibikorwaremezo bihagije nk’ imihanda, amashanyarazi, amazi n’ ibindi.
Kimwe n’ indi Mijyi, n’ Umujyi wa Nyamagabe uri kugenda ukura, ni ku bw’ iyo mpamvu Ubuyobozi bw’ Akarere bwahisemo uduce tugomba kuba utw’ Imiturire ijyanye n’ iterambere ry’ uyu Mujyi.
Kamwe mu duce twatoranyijwe kuzagirwa Site y’ Imiturire ni Nyabivumu iherereye mu Murenge wa Gasaka ari na wo ubarizwamo igice cy’ Umujyi wa Nyamagabe.
Ubwo yaganiraga n’ abafite ubutaka muri aka gace, Umuyobozi w’ Akarere ka Nyamagabe Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yabizeje ko mbere yo gukata ibibanza mu butaka bwabo hazabanza ibikorwa byo kubugezamo ibikorwaremezo bitandukanye mu rwego rwo kubwongerera agaciro.
Yagize ati: “Twabonye Umuterankunga uzadufasha gutunganya iyi Site. Rero tugomba kubashyiriramo ibikorwaremezo by’ ingenzi nk’ amazi, amashanyarazi n’ ibindi, kandi bizahita byongera agaciro k’ ubutaka bwanyu. Tuvuge niba nk’ ubu ikibanza kimwe kiri kugura miliyoni imwe y’ amafaranga y’ u Rwanda, nitumara kuhageza ibi bikorwaremezo kizahita kigera kuri miliyoni n’ igice.”
Meya Hildebrand NIYOMWUNGERI kandi yizeje aba baturage ko na nyuma yuko iyi Site itunganyijwe ikanubakwamo, hari n’ ibindi bikorwaremezo bizayigezwamo birimo ibibuga by’ imyidagaduro, ubusitani n’ ibindi.
Nyuma yo kumva ibyiza by' iki gikorwa aba Baturage bemeye gutanga ku bushake ubutaka buzashyirwamo ibi bikorwaremezo, Akarere na ko kabemerera kuzabishyura imyaka izangirika.