Umuyobozi wa BRAC-UPGI ku Rwego rw’Igihugu Yasuye Akarere, Ashima Uko “Nyamagabe GiraWigire” Ihindura Ubuzima bw’Abaturage

Kuri uyu wa 04 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI, yakiriye itsinda ryaturutse muri BRAC-UPGI riyobowe na Bwana MUHIRE Jean Claude, uhagarariye uyu mushinga ku rwego rw’Igihugu. Uru ruzinduko rwari rugamije kureba uko gahunda ya “Nyamagabe GiraWigire” igamije kuvana mu bukene abaturage b’Akarere bagera ku bihumbi 12 ishyirwa mu bikorwa n’intambwe imaze guterwa.

Mu biganiro byabereye ku cyicaro cy’Akarere, Meya NIYOMWUNGERI yagaragaje ko iyi gahunda iri gutanga umusaruro ugaragara, aho abaturage bahabwa amahirwe yo gukora no kwiteza imbere binyuze mu bikorwa bibinjiriza amafaranga no kubafasha kwizigamira.

Nyuma y’ibiganiro, iri tsinda ryasuye abaturage 420 bo mu Murenge wa Kamegeri bari muri gahunda ya “Nyamagabe GiraWigire”, bakora amaterasi y’indinganire muri gahunda ya VUP. Iki gikorwa kibafasha kubona akazi kabinjiriza amafaranga, kongera umusaruro w’ubuhinzi no kurwanya isuri.

Mu ijambo rye, Bwana MUHIRE Jean Claude yashimye ubufatanye buri hagati ya BRAC-UPGI n’Akarere, avuga ko bishimira intambwe imaze guterwa. Yagize ati: “Iyo turebye aho gahunda yatangiriye n’aho igeze uyu munsi, biragaragara ko hari impinduka nziza mu mibereho y’abaturage. Ubufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ni ingenzi mu gutuma intego yo kuvana abaturage mu bukene igerwaho.” Yongeyeho ko BRAC-UPGI izakomeza gufasha no gukorana bya hafi n’Akarere kugira ngo abagenerwabikorwa barusheho kwigira no kugira imibereho myiza irambye.

Umwe mu baturage basuwe, utuye mu Murenge wa Kamegeri, yatanze ubuhamya agaragaza impinduka yabonye. Yagize ati: “Mbere yo kujya muri iyi gahunda, ubuzima bwari bugoye cyane. Ubu mfite akazi nkora ku materasi, mbona amafaranga amfasha kwita ku muryango wanjye no kwizigamira gake gake. Numva mfite icyizere cy’ejo hazaza.”

Uru ruzinduko rwasize rwemeje ko gahunda ya “Nyamagabe GiraWigire” ikomeje kuba igisubizo gifatika mu rugamba rwo kurandura ubukene, binyuze mu guhuza abaturage n’amahirwe y’akazi n’iterambere rirambye. Ubufatanye bw’Akarere na BRAC-UPGI bukomeje kuba inkingi ikomeye mu kubaka ubuzima bwiza bw’abaturage.